Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubukungu

Huye: Abafatanyabikorwa bitabiriye imurikabikorwa bishimiye guhura n’abo bakora ubucuruzi bumwe.

Ni mu imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa  mu iterambere mu karere(JADF) ryaberaga mu karere ka Huye ryasojwe ku wa 14 Kamena 2024, aho abaryitabiriye bavuga ko bahungukiye byinshi birimo kumenyana n’abandi bacuruzi bakora ibifite aho bihuriye n’ibyo bakora ndetse n’abantu bakamenya ibyo bakora.

Uyu ni umuhuzabikorwa w’umuryango utanga amaraso ugafasha n’imbabare, Croix Rouge, uri mu bitabiriye iri murikabikorwa avuga ko ryaberetse ko bose bari mu iterambere ry’umuturage.

Ati:” Ikigamijwe hano ni uko twese tuza buri umwe akereka undi ibyo akora akabyereka n’ubuyobozi, Biradufasha kwigira ku bandi no kunoza ibyo dukora byose mu bunyangamugayo no kurushaho kubyeregeza umugenerwabikorwa ari we umuturage.”

Dusengimana Osée wo muri AEE Rwanda agira ati: “Ushingiye ku bukungu n’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi hajemo abafite iterambere riri hejuru cyane, twabigiyeho byinshi kandi nabo ndahamya ko hari byinshi batwigiyeho”.

Nshimiyimana James avuga ko iri murikabikorwa ribafashije gutinyuka ati: “icyo iri murikabikorwa ry’iminsi itatu ridufashije harimo gutinyuka, tumenye ikigero tugezeho twigereranije n’abandi bitabiriye kandi turi hejuru.

Nyiramana Alexia nawe yavuze ko nk’abagore ribafashije gukangura ubwonko bamenya aho bava n’aho bagana.

Kamana Andre,Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye, yashimiye abitabiriye iri murikabikorwa ku ruhare bagira mu kwiteza imbere no guteza imbere akarere, anavuga ku kamaro k’iri murikabikorwa.

Kamana Andre, Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu.

Ati:” iri murika icyo rifasha mu rwego rw’akarere ni uko abafatanyabikorwa bose bagaragaza ibyo bakora, ukeneye ikintu akamenya aho agishakira”.

Yongeraho Ati:”Umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina, aba bantu bafite ibikorwa bitandukanye biba ari ukugira ngo bakore imenyekanisha, buri wese akamenya icyo yakigira ku wundi”.

Iri murikabikorwa ryabereye mu karere ka Huye ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa mirongo itanu na batanu (55) harimo imiryango, ibigo bya leta n’ibyigenga, ibi byose biri muri gahunda yo guteza imbere abaturage binyuze mu bucuruzi butandukanye.

Abaturage barashimira uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere
Berekanye uko ubuhinzi bubungabunga ibidukikije bukorwa

Bamuritse ibintu bitandukanye
Basuye ibice bitandukanye by’ahamurikirwaga ibikorwa.

Related posts