Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Hertier Luvumbu Nzinga adaciye kuruhande yabwiye ubuyobozi umukinnyi w’umunyarwanda yabonye ukomeye bagomba kugura kugirango batware igikombe

 

Rutahizamu wa Rayon Sports Hertier Luvumbu Nzinga yabwiye ubuyobozi ko bagomba kugura umukinnyi yabonye w’igitangaza kugirango umwaka utaha azabe ari muri iyi kipe.

Ku munsi wo kuwa gatatu ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga ikipe ya Police FC abakinnyi benshi b’ikipe ya Rayon Sports bakunze cyane rutahizamu w’iyi kipe Muhadjiri Hakizimana hafi yabose banifuza ko uyu rutahizamu yaza muri iyi kipe nyuma y’igihe kinini bamwifuza.

Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko Hertier Luvumbu Nzinga yabwiye ubuyobozi ko gutwara igikombe ugomba kuba ufite abakinnyi bakomeye kandi muri abo bakomeye ikipe igomba kuba ifite harimo n’abanyarwanda, rero ngo mu bakinnyi yabonye bakomeye bakomoka hano mu Rwanda ngo ikipe ya Rayon Sports igomba kuzana Muhadjiri Hakizimana.

Uyu mukinnyi akimara kugira inama ubuyobozi, bahise batangira kuvugisha bikomeye Muhadjiri Hakizimana. Amakuru dufite ni uko mu ijoro rya cyeye ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuganye na Muhadjiri Hakizimana bamusaba ko umwaka utaha yaba ari umukinnyi w’iyi kipe kandi nawe ngo ababwirako nibumvikana neza ntakabuza yaza.

Ikipe ya Rayon Sports ntabwo ari ubwa mbere ishatse Muhadjiri Hakizimana dore ko muri uku kwezi kwa mbere ari mu bakinnyi bavuganye cyane n’iyi kipe ndetse no mu mwaka ushize, bivuze ko Rayon Sports imaze kuvugisha uyu musore inshuro zirenga 2 gusa kuri iyi nshuro yo babishyizemo izindi mbaraga.

Ibi bije mu gihe Rayon Sports irimo gushaka cyane ibikombe 2 harimo icya Shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro kandi byose iracyafite amahirwe yo kubitwara. Ku cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2023, iyi kipe irakina na Gorilla FC mu mukino ukomeje kuvugisha benshi.

 

Related posts