Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Heritier Luvumbu yemeje ko umukinnyi wa Rayon Sports nadacika intege azakinira amakipe akomeye i Burayi

Umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Heritier Luvumbu Nzinga akomeje kwishimira ubuhanga budasanzwe bwa Iradukunda Pascal ukinira ikipe ya Rayon Sports.

Uyu mwana ukiri muto ni umwe mu bakinnyi bafite impano idashidikanywaho na benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru kuva yatangira kwigaragaza mu mwaka wa 2022 abakunzi ba Rayon Sports bakamwita Petit Messi.

Kuva Heritier Luvumbu Nzinga yagaruka muri Rayon Sports yagiye agaragaza ko yishimiye ubuhanga bwa Iradukunda Pascal ndetse akaba akunda kumutera imbaraga amusaba gukora cyane akazagera ku ruhando Mpuzamahanga kuko impano afite ibimwemerera.

Luvumbu Nzinga w’imyaka 30 ishyira 31 y’amavuko yatangiye kumenyekana cyane mu 2014 ubwo yakiniraga AS Vita Club y’iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yayivuyemo mu 2017 ahita yerekeza muri Royale Union Saint-Gilloise yo mu Bubiligi.

Mu 2018, Héritier Luvumbu yerekeje muri Association Sportive des Forces Armées Royales (AS FAR) yo muri Maroc, mu 2019 yayivuyemo yerekeza muri Club Athletic Youssoufia Berrechid ari na yo yavuyemo yinjira muri Rayon Sports.

Uyu mukinnyi yongeye kugaruka muri Rayon Sports ku wa Gatatu, tariki 28 Ukuboza 2022. Yagarutse muri iyi kipe y’igikundiro yigeze gukinira mu 2021 mbere yo kwerekeza muri Clube Desportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola.

Kuva mu 2014 ni bwo uyu mukinnyi yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “Les Léopards”, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bayifashije kwegukana CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda.

Related posts