Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Havumbuwe amakuru abigaragaza ku ifoto ikomeje kuba isereri mu bantu ya Papa yambaye nk’ urubyiruko rwo muri iyi minsi

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ifoto igaragaza Umushumba wa Kiliziya Gaturika ku Isi,  Papa Francis yambaye imyambaro idasanzwe yambarwa n’ abasitari ,  bigateza abantu benshi kuyibazaho , byatangajwe ko ariyo bacuze , ariko bayikoranye  ubuhanga buhambaye.

Hamaze iminsi hagaragaza amafoto Papa  yambaye imyambaro imenyerewe ku basitari bambara mu bihe by’ubukonje., Muri aya mafoto, harimo iyacicikanye  igaragaza Papa yambaye ikoti ridasanzwe rinini ry’umweru. Imyambarire imenyerewe ku byamamare nk’abaririmbyi.

Umwe mu bashyize iyi foto ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ku wa 25 Werurwe 2023, yashyizeho ubutumwa buyiherekeje agira ati Abasore b’i Brooklyn ntibashoboraga gutekereza ko ibintu byagera kuri uru rwego.”

Bariye karungu abakora umwuga wo kwicuruza mu mugi wa Kigali barashaka kwitwa izina ritangaje , impamvu yabyo yatumye babyibazaho

Dore ingaruka mbi ku bantu bakunze kubura ibitotsi bishobora no guteza  kubura ubuzima , hari n’ uburyo wabirwanya kugira ngo  udasiga umuryango wawe mu marira idashira

Iyi foto yashituye abatari bacye ndetse bamwe bayisangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, yaba Twitter, Instagram na Facebook.Umuvugizi w’ishami rishinzwe iby’amafoto i Vatican kwa Papa, witwa Edmondo Lilli, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko iriya foto ari incurano.

Mu butumwa bwanditse kuri email, Edmondo Lilli, yavuze ko Papa asanzwe yambara imyambaro yera ariko ko iriya igaragara mu ifoto itaba mu kabati k’imyenda ye, Abahanga mu mafoto yakoranywe ubumenyi ncurano (AI/ Artificial Intelligence), bavuga ko mu gusesengura iriya foto yitiriwe Papa, basanze yarakoranywe ubuhanga buhanitse, kuko abatazi gushishoza bashobora kugira ngo ni ifoto y’ukuri.

Related posts