Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Hasohotse urutonde rukomeye rw’ abantu 100 bavuga rikijyana ku Isi Ruriho Kylian Mbappe , na Messi ariko Cristiano Ronaldo bamutaye mu bisheke  amarira niyose ku bakunzi be

Kylian Mbappé w’imyaka 24 yashyizwe ku rutonde rw’abantu 100 bakomeye ku isi mu 2023 rwakozwe n’ikinyamakuru cyo muri Amerika TIME, Kylian Mbappé,niwe mufaransa wenyine wagaragaye muri uku guhitamo gukomeye ari kumwe n’undi mukinnyi wa PSG, Lionel Messi, watwaye igikombe cy’isi na Argentine.

Uretse Mbappé na Messi, abandi bakinnyi bane bagaragaye muri iyi Top 100 ni Umukinnyi wa Basketball w’umunyamerika Brittney Griner, wafunzwe amezi icumi mu Burusiya kubera ikibazo cy’umubano w’ibihugu byombi muri iki gihe cy’intambara yabereye muri Ukraine.

Hari kandi umukinnyi wa Ski w’umunyamerika Mikaela Shiffrin, wakoze amateka mashya mu gikombe cy’isi,n’umukinnyi wa tennis w’umunya Polonye Iga Swiatek, nimero ya mbere ku isi, ndetse n’umukinnyi wa American Football, Patrick Mahomes, wegukanye igikombe cya kabiri cya Super Bowl.

Uru rutonde ntiruriho kizigenza Cristiano Ronaldo uri kuyora akayabo mu ikipe ya Al Nassr muri Saudi Arabia.

Ibindi byamamare bizwi byaje kuri uru rutonde harimo Perezida Joe Biden,kizigenza muri filimi z’Abahinde,Shah Rukh Khan,Salima Hayek Pinault,uzwi mu mafilimi,umuhanzikazi Beyonce,Perezida mushya wa Nigeria,Bola Tinubu n’abandi.

Urutonde rw’uyu mwaka rugaragaramo abagore 50, barimo Jennifer Coolidge, Beyoncé, Laurene Powell Jobs, Karen Lynch, Kate Orff, Colleen Hoover, Brittney Griner, Oleksandra Matviichuk, Cindy McCain, Sarah Kate Ellis, Angela Bassett, Bella Hadid n’abandi.

Joe Biden yagarutse ku rutonde ku nshuro ya 6,aba urusha abandi bantu bose barujeho uyu mwaka. Abandi basrujeho kenshi barimo Elon Musk (5), Janet Yellen (4), Lionel Messi (3), Beyoncé (3), Luiz Inácio Lula da Silva (3) na Mitch McConnell (3).

Umukinnyi wa tennis muri Polonye Iga Swiatek, ufite imyaka 21, niwe muntu muto uri ku rutonde rw’uyu mwaka. Umuntu ukuze cyane ku rutonde rwuyu mwaka ni umwanditsi w’umunyamerika Judy Blume, ufite imyaka 85.

Related posts