Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Haruna Niyonzima agiye gushakira amasaziro hanze y’u Rwanda

Umukinnyi ngenderwaho muri As Kigali n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Captain Haruna Niyonzima, agiye gusubira hanze y’u Rwanda nyuma y’igihe gito agarutse gukina mu Rwanda.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira, byitezwe ko muri Mutarama umwaka utaha azerekeza muri Al-Nasr Benghazi yo muri Libya.

Iyi kipe iri mu zikomeye muri iki gihugu yashimye imikinire ya Haruna Niyonzima mu mikino ibiri Al-Nasr yasezereyemo As Kigali muri CAF Confederation Cup, ku giteranyo cya 1-0 mu mikino yombi.

Amakuru ahari ni uko ibiganiro hagati y’impande zombi byarangiye, bityo amahirwe menshi ni uko azayerekezamo igihe isoko ry’igura n’igurisha rizaba rifunguye mu kwezi kwa Mbere, umwaka utaha.

Haruna Niyonzima yari aherutse kongera amasezerano y’umwaka umwe muri As Kigali, nyuma yo kuyisubiramo avuye muri Yanga Africans yo muri Tanzania.

Haruna Niyonzima yatangiye gukina shampiyona y’icyiciro cya Mbere hano mu Rwanda 2005. Ibi bituma benshu bavuga ko ari mu myaka ye yanyuma yo gukina umupira w’amaguru; ko agiye gushaka amasaziro muri Libya.

N’ubwo bimeze bityo ariko, we atangaza ko agifite igihe cyo gukina. Ati: “…Ntabwo mbizi! Icyo nzi cyo ni uko ngifite imbaraga zo gukina, mbivuzeho nakomeretsa benshi. Njyewe mbyutse na mu gitondo nkumva nshaka kureka umupira nawureka kuko nta ntambara irimo, ariko kugeza ubu ndacyafite imbaraga, ndacyafite na byinshi byo kwigisha barumuna banjye.”

Related posts