Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis yatunguye benshi nyuma yo kuvuga ibintu bikomeje kugenda bifasha iyi kipe kubona intsinzi kandi bivugwa ko harimo ubukene bukomeye.
Ku munsi wejo hashize ikipe ya Rayon Sports yakinnye n’ikipe ya Police FC mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, umukino uza kurangira Rayon Sports itsinze ibitego 3-2 irusha cyane Police FC.
Nyuma y’uyu mukino umutoza wa Rayon Sports yagarutse kuri byinshi bikomeje gutuma ikipe ya Rayon Sports ikomeza gukina kandi ikabona intsinzi iyi kipe ikeneye.
Haringingo Francis yaje gutangaza ko ibintu 3 bikomeje gufasha Rayon Sports ariko uko abakinnyi b’iyi kipe bose baganirijwe cyane nabo bakumva ko gutwara igikombe bigishoboka ndetse ko gutwara igikombe hari icyo byabongerera kuri kariyeri yabo.
Umutoza yaje no gutangaza ko ikindi kintu gikomeje kubafasha ari uko imvune zose bari bafite z’abakinnyi ntazigirahari. Abakinnyi bari bamaze iminsi bafite imvune harimo Rafael Osaluwe Olise, Ndizeye Samuel, Mitima Issac ndetse na Hakizimana Adolphe utaragaruka kugeza ubu ariko umuzamu Bonheur nawe akaba arimo kwitwara neza.
Uyu mutoza w’ikipe ya Rayon Sports yaje no gutangaza ko kuba ubuyobozi, abakinnyi ndetse n’abatoza harimo kumvikana cyane nabyo biri mubiri gufasha iyi kipe kubona instinzi. Muri ibi bihe ikipe ya Rayon Sports yari mu bibazo by’amafaranga bivugwa ko ubuyobozi buyobowe na Jean Fidel ngo bakomeje kubegera bubaremamo imbaraga bababwira ko amafaranga azaboneka bituma bakomeza kugendera kuri icyo cyizere.
Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu iracyafite amahirwe akomeye yo gutwara ibikombe byose bisigaye gukinirwa hano mu Rwanda kuko muri Shampiyona iri kumwanya wa kabiri irushwa amanota 2 na Kiyovu Sports iyoboye naho mu gikombe cy’Amahoro izahura na Mukura Victory Sports n’iyikuramo ihite igera ku mukino wa nyuma.