Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Haringingo Francis ari gusingizwa na benshi nyuma yo gufata umwanzuro ukomeye agakinisha umukinnyi utaherukaga gukina kandi afite ubushobozi bukomeye ndetse akanigaragaza mu buryo butangaje

 

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yakoze ibisa nko kuvumbura, aza gukinisha umukinnyi utaherukaga kugaragara mu bakinnyi biyi kipe ndetse biza no kumuhira arigaragaza mu buryo butangaje.

Ku munsi wejo hashize ku cyumweru ikipe ya Rayon Sports yakoze ibyo yasabwaga kuri Sitade y’Akarere ka Rusizi, aho Espoir FC ikinira itsinda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona sezo 2022/2023.

Muri uyu mukino, umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanzuro ukomeye wo gukinisha abakinnyi badasanzwe babanza mu kibuga barimo Tuyisenge ArsenĂ© ndetse n’abandi bose bakiniye kuri iki kibuga Espoir FC ikinira. Impamvu Haringingo Francis yafashe uyu mwanzuro ni uko bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bamenyereye gukinira kuri tapi ntabwo bashobora ikibuga kibi nk’iki cya Espoir gikunze kugora cyane amakipe menshi y’i Kigali.

Iki cyatumye benshi bakunda ikipe ya Rayon Sports bashima cyane Haringingo Francis kubera ko yatekereje neza afata umwanzuro wo gukoresha aba bakinnyi biza no kumuhira Tuyisenge Arsené ku munota wa 3 yari yamaze kubonera igitego cya mbere Rayon Sports ndetse Leandre Willy Essomba Onana aza kubona igitego cya kabiri cyanabahesheje intsinzi.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda byahise biyongerera amahirwe ku gikombe cya Shampiyona kubera ko kugeza ubu hagati yayo na Kiyovu Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo kugeza ubu harimo amanota 2 gusa bivuzeko nitakaza Rayon Sports igatsinda iyi kipe y’abafana benshi hano mu Rwanda izahita ifata umwanya wa mbere.

 

 

Related posts