Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ruregwamo Kalisa John [KJohn] na Ishimwe Patrick [Pazzo Man], bakurikiranyweho gusakaza amashusho y’Umuhanzi Yampano ari gutera akabariro.Iburanisha ryatangiye kuri uyu wa Kane ntiryarangiye kuko K John na Pazzo Man, bageze mu rukiko badafite ababunganira mu buryo bw’amategeko mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.
Pazzo Man yisobanuye avuga ko yatinze kubona dosiye ye ndetse avuga ko akeneye umwunganira.
KJohn we wari witeguye kwiburanira yabwiwe ko dosiye ye ari imwe n’iya Pazzo Man, bityo ko ibyaha bakekwaho ari bimwe.Nyuma yo kugaragazwa ko dosiye baregwamo ari imwe, kandi umwe muri bo akaba atari yiteguye guhita aburana nta mwunganizi afite, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko iburanisha ry’uyu munsi risubikwa, rikazasubukurwa ku wa 4 Ukuboza 2025.
KJohn na Pazzo Man bakurikiranyweho icyaha cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano arimo gutera akabariro n’umukunzi we.
Iburanisha ryabo ryitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo abazwi mu ruhando rw’abakora imyidagaduro mu Rwanda.Umuhanzi Yampano na we yari yitabiriye iburanisha ryo kuri uyu munsi, ndetse rirangiye yatashye adashaka kwiyereka itangazamakuru.
Usibye babiri batangiye kuburana, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwanataye muri yombi abandi batatu bakurikiranwe muri iyi dosiye. Ni Ishimwe François Xavier ukekwaho kwaka abantu amafaranga kugira ngo abasangize aya mashusho, Cyprien Uzabakiriho uzwi nka Djihad na Kwizera Nestor wiyita Pappy Nesta batawe muri yombi bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho ya Yampano.
Pazzo Man yatawe muri yombi ku wa 11 Ugushyingo 2025 mbere y’uko KJohn afatwa tariki ya 14 Ugushyingo 2025.
Itegeko rivuga iki mu gihe abakekwa baba bahamwe n’icyaha?
Umuntu ukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ahanwa hifashishijwe Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Ingingo ya 34 y’iryo tegeko ivuga ko gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa (Telefoni, iPad, n’ibindi) ubikoze aba akoze icyaha.
Umuntu wese, iyo atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho, usaba, utoza cyangwa uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ari wo wose, hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.
Naho ingingo ya 38 ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa, cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2 Frw.Iyo ubwo butumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw, ariko atarenze miliyoni 3 Frw.
