Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Harimo abagaragaye koko bahuje urugwiro nabo bahuje igitsina, ibyamamare nyarwanda byavuzweho ubutinganyi

 

Kuba umutinyangi cyangwa kuryamana kw’abahuje igitsina ni ibintu byadutse muri iyi minsi cyaneko usanga mu byamamare ho aba ari ibindi bindi kuko hai nkababikora kuko ari abasitari abandi bakavugako bateretwa n’abo bahuje ibitsina ariko bakabyanga. Hari ibyamamare m’u Rwanda byagaragayeho iyo mico y’ubutinganyi abenshi bikagaragagara ko bagirana urugwiro nk’urwabakundana urugero nko gusomana cyangwa guhoberana. Ibyo byamamare ibyinshi ntago bibyemera kuko m’u Rwanda byumwihariko mu bihugu byinshi byo muri afurika ni umuco utarakirwa na benshi aho bawamaganira kure. Mu byamamare ntitwakiyibagiza ko hari ababyemeye k’umugaragaro nka Eric Semuhungu, umunyamideri Moses ndetse n’uwahoze ari umunyamakuru witwa Albina.

1.Anitha Pendo na 2. Butera Knowless: ubwo bose bari bakigera mu myidagaduro bari inshuti cyane kuko ngo banabanaga munzu imwe, bikavugwako banaryamanaga ariko nyuma byaje kugaragara ko ari ibihuha kuko kurubu aba bombi bafite abana ndetse n’abagabo nubwo uwa Anitha we batandukanye. Aba bombi bagiye bavugwa mu rukundo nabasore bagiye batandukanye aho Anitha yakundanye na producer Davy on the beat, umunyamakuru Bacti ndetse n’umukinnyi Ndanda akaba arinawe babyaranye. Knowless nawe niko byagenze kuko yakundanye n’abarimo Safi Madiba ndetse na producer Clement we byarangiye banarushinze bakaba bafitanye abana 3.

3.. Ddumba : uyu mugabo yatangiye kumenyakana kubera gukora amashusho ari gusubiramo indirimbo z’abahanzi ubundi akazishyira kurubuga nka TIOKTOK ndetse na INSTAGRAM bye. Uburyo yasubiragamo izi ndirimbo yigira nk’abakobwa akazunguza amaso cyaneko harinamashusho yajyaga hanze arinko kuzunguza ikibuno byose bigatuma abenshi bacyekako ari umutinganyi. Ddumba we avugako ibyo byose ari brand ye yakoze kugirango agire aho atandukanira nabandi bakora ibintu bimwe akanavugako we ari umupapa kuko afite abana. Uyu Dumba akomoka kuri se w’umugande ndetse na nyina w’umunyarwanda ariko akaba yarakunze kubana na nyina cyane, ntago asubiramo indirimbo z’abahanzi gusa kuko yabayeho umuvanzi w’imiziki igihe kinini ariko ubu akaba ari mubafasha abahanzi.

4. Young Grace: uyu acyinjira mu muziki nawe yavuzweho kuryamana nabo bahuje ibitsinda doreko muri 2014 yavuzeko ari umukobwa nk’abandi akaba anafite umukunzi. Grace yavuze ko impamvu bavugaga ko ari umutinganyi ko ari ibintu bidafite ishingiro, agacyeka ko aruko yakundaga kwambara nk’abasore. Mu ndirimbo ye yise Lucky boy abantu benshi bakunze kuvuga ko ari umutinganyi ariko we agakomeza kubihakana cyaneko ngo iyi ndirimbo yari iyo gushishikariza abakobwa kwitinyuka nk’abasaza babo.
5. Juno Kizigenza : abashinja Juno we babihera ukuntu aba ameze cyaneko we anasiga inzara nk’abakobwa akaba avugako abikunda cyaneko yakanye ko ari umutinganyi. Mu kiganiro yigeze kugirira ku Isibo tv yavuzeko iyo umuntu yicishije bugufi n’ubwo ari byiza usanga buri wese amuvugaho icyo ashaka akaba yaravuze ko agomba kuvugwa kuko ari icyamamare. Yavutse muri 2000 atangira afite imyaka 19 gusa abanyarwanda baramukunda bitewe n’indirimbo ze nziza .

6. Djihad: uyu yamamaye cyane kumbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri shene ya Yuotube yitwa 3D TV ndetse no kuri Instagram. Uyu mugabo wanabajijwe niba koko ari we akavugako ari umunyarwanda. Ariko nyuma yaje kuvugako afite umukunzi w’umukobwa ndetse avugako abatinganyi abubaha nk’abandi bose kuko nabo ari ibiremwamuntu.

7. Dj Marno : uyu muvanzi w’imiziki ubifatanya no kuririmba yashinjijwe kenshi kuba umutinganyi ngo akaba abikora kugirango ahabwe amafaranga, gusa ubwo yabibazwaga muri 2019 n’umunyamakuru Sabin yavuzeko uwabivuze afite ikibazo cyo mumutwe. Marno avuga ko yigeze guteretwa n’umutinganyi ngo cyaneko ntawe bitarabaho cyeretse utarahura nawe akavugako kurubu aba azi uko yakitwara kumutinganyi washaka ko bakundana akamuhunga. Uyu musore yanavuze ko afite umwana.

8. Babou : uyu muhanzikazi we bamushinja kuba umutinganyi bitewe n’imyambarire ye kuko akunda kwambara nk’abahungu ugasanga nta kirungo cy’ubwiza na kimwe kimuriho. Babou yigeze gushyira ifoto yahuje urugwiro n’umukobwa bari gusomana abisobanura avuga ko uwo mukobwa asobanuye byinshi mu buzima bwe ko gusomana ari ibintu bisanzwe kuri we. Indirimbo zuyu mukobwa usanga inyinshi aba aririmbira abakobwa cyangwa akabyinirwa n’abakobwa urugero nko mundirimbo Yogati cyangwa Lose you. Abavugako ntanakimwe bimutwaye kuba yavugwaho ubutinyangi kuko azi neza ko imana imukunda.

9. Dj Brianne : uyu nawe kimwe na Babou kubera kwambara nk’abahungu abantu babigenderaho bakamwita umutinganyi. Uyu yakunze gushyirwa mumajwi nabakoresha imbuga nkoranyambaga bitewe nuko ameze nk’abahungu ariko akabihakana avugako afite umukunzi. Brianne avugako yavukiye mu muryango wa gikirisito ko ibyo bintu be atabyemera.

 

10. Ariel Wayz: uyu muhanzikazi nawe kubera uko yitwara ndetse n’imyambaro yambara nabyo binshingirwaho bavugako ari umutinganyi. Muri 2020 ubwo yaganiraga na Yago tv yavuzeko abamutekerereza ibyo bose bafite imitekerereze iri hasi. Indirimbo yitwa Lose you yakoranye na Babou yatumye abantu bemeza ko ari umutinganyi neza kuko aba ari kuririmbira umukobwa mugenzi we kimwe no mu ndirimbo ye yitwa 10 Days. Yavuzeko ubuhanzi bwe budafite imbibe kuko ibishoboka byose abikora, avugako kandi ko ntamuntu agomba ibisobanuro kuko uwo baryamana ntawe bireba. Wayz yanashinjwe na Juno kuryamana n’abakobwa bahuje ibitsina avugako arinayo mpamvu batandukanye.

Related posts