Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Hari inkuru nziza isohotse aka kanya mu ikipe ya Mavubi , Abanywaranda benshi bayakirije yombi

 

Nyuma y’ uko byari byavuze ko ikipe ya FAR Rabat yanze ko Emmanuel Imanishimwe uzwi nka Mangwende aza gukinira ikipe y’ igihugu cy’ u Rwanda Amavubi , kuri ubu hari amakuru meza asohotse nonaha , nyuma y’ uko iyi kipe uyu mukinnyi arimo yaraye ibonye intsinzi , maze ikipe Wydad bahanganye ikaza gutakaza umukino , ikipe y’ uyu mukinnyi ukunzwe n’ abenshi mu Rwanda yahise imwemere ko yaza gukina umukino wa Mozambique.

Iyi kipe yo muri Maroc ntabwo yakozwaga kurekura uyu munyarwanda mu gihe urugamba rw’igikombe rwa shampiyona rugeze ahakomeye.Hari hasigaye imikino 2 aho FAR Rabat yari iyoboye urutonde n’amanota 57 ikurikiwe na Wydad ifite 56.

Iyi kipe yari yabwiye Mangwende ko ntaho ashobora kujya kubera aho urugamba rugeze cyane ko umukino usoza shampiyona bazawukina tariki ya 17 Kamena na MAS de Fes, buri buke Amavubi akina na Mozambique.

Gusa uyu mukinnyi yari yasezeranyijwe ko nibatsinda Khouribga mu mukino waraye ubaye (bayitsinze 1-0) maze Wydad igatakaza imbere ya Hassania d’Agadir bazamurekura.

Ibintu byaje kugenda neza kuko Wydad yaje kunganya 0-0. Ubu ifite 57 mu gihe FAR Rabat ifite 60 bivuze ko ubu niyo yatsindwa umukino usoza shampiyona Wydad igatsinda OC Safi bahita banganya amanota 60 maze bakareba ikipe izigamye ibitego byinshi aho ubu FAR izigamye 29 n’aho Wydad izigamye 20, bivuze ko isabwa gutsinda ibitego bitari munsi 9.

Amakuru avuga ko nyuma y’umukino FAR Rabat yaraye itsinze, uyu mukinnyi agomba uyu munsi guhaguruka aho byitezwe ko azagera mu Rwanda ejo ku wa Gatnu agafatanya n’abandi kwitegura uyu mukino uru ku Cyuumweru.

Ni umukino w’umunsi wa 5 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika aho azakira Mozambique tariki ya 18 Kamena 2023, Amavubi ari ku mwanya wa nyuma n’amanota 2, Senegal yamaze kubona itike ifite amanota 12 ni mu gihe Benin na Mozambique zifite 4.

Related posts