Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Hari indwara yabaye nk’ icyorezo irimo irahitana ubuzima bw’ abana ku bwinshi, inkuru irambuye.

Mu gihugu cya Zimbabwe haravugwa inkuru y’ indwara yitwa Shishikara yabaye nk’ icyorezo irimo gutwara ubuzima bw’ abana umusubirizo , kuko ubu abana babarirwa mu 157 , n’ abandi bagera ku 2000 bakiyirwaye muri iki gihugu.

Nk’ uko byatangajwe na Minisitiri w’ Itangazamakuru muri iki gihugu, Monica Mutsvangwa , ubwo yabibwiraga itangazamakuru , ngo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kanama 2022, abamaze kwandura iyi ndwara ya Shishikara bagera ku bihumbi 2, 056 bariwo n’ abo bana 157 cyahitanye.Uyu muyobozi akomeza avuga ko leta igiye gutangira igikorwa cyo gutanga urukingo rwa shishikara no gusaba leta gushyira amafaranga mu kigega byihutirwa kugira ngo bahangane byimbitse n’ iyi ndwara irimo iratwara ubuzima bw’ abantu.

Minisiteri y’ ubuzima muri zimbabwe yatangaje ko iyo ndwara yakwirakwiye ivuye mu nsengero zikoraniramo abakristu. Mu kwezi kwa Kane, uyu mwaka , ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku buzima , OMS , ryatangaje ko Afrika iri mu bihe indwara zikingirwa ziyongereye kubera gutinda kuzikingira abana hakiri kare.

OMS yatangaje kandi ko abana bandura shishikara biyongereye kugera ku kigero cya 400 kw’ ijana kuri uyu mugabane w’ Afurika.

Related posts