Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Hari impamvu ugomba kubaho wishimye wabigizemo uruhare! Dore bimwe mu bintu byiza cyane byo gutereta umugore ukuruta

Urukundo hagati y’umugabo uruta umugore abantu barubona nk’ibisanzwe ariko iyo umugore ari we uruta umugabo usanga igikuba cyacitse. Nyamara uru rukundo ntacyo ruba rutwaye kuko n’abarunenga nta mpamvu bagaragaza uretse ubujiji gusa, Urukundo hagati y’umugabo urutwa n’umugore rubamo inyungu nyinshi kuri bombi kandi mu buryo bwinshi. Twifashishije urubuga Elcrema twaguteguriye bimwe mu byiza by’uru rukundo.

1. Ntakwihutisha ngo mubane: Abagore bakuze akenshi ntibakunda kwirukansa ibintu kuko ntibateretana ngo bakunde bashyirwe mu ngo. Abenshi baba baratandukanye n’abagabo bityo bagashaka abababa hafi, umugore ukuze atandukanye n’umwe ukiri muto ujya mu rukundo kubera ko afite inyota yo kwitwa umugore bidatinze.

2. Bitwara nk’abantu bakuru: Ubusanzwe bavuga ko imyaka y’umuntu atari ubukuru ariko rimwe na rimwe ituma umuntu agira ubunararibonye butuma yitwara nk’umuntu mukuru. Abagore bakuze nibura ku myaka 40,45 baba baranyuze mu rukundo rimwe na rimwe barigeze no kubaka ingo bityo rero nta kibazo cyamunanira gukemura uko cyaba ari gishya kose. Ibi rero bituma umugabo ahorana amahoro mu rukundo rwe.

3. Bariyubaha: Uko umuntu arushaho kuba mukuru niko arushaho kugenda yitwara neza akiyubaha nk’umuntu mukuru bikanatuma rubanda bamwubaha. Abantu benshi usanga iyo bubaha umuntu bashingira ku cyubahiro nawe yiyubaha ubwe, ibi rero binamurinda bamwe baza bashaka kumubwira ibyo biboneye byose.

4. Ntabwo aba agambiriye ikiri mu ikofi yawe: Abagore bakuze akenshi ntibakunda abagabo bato kubera amafaranga kuko aho gutwara ayawe ahubwo aguha aye iyo aketse ko uyakeneye. Uyu rero aba atandukanye n’umukobwa muto ubona kuba mu rukundo nk’amahirwe yo kubona ubukire kubera amafaranga azakura ku mugabo umutereta.

5. Wunguka amahirwe n’abantu: Abagore bakuze baba bafite inshuti nyinshi bagiye bungukira ahantu hatandukanye mu buzima baba baranyuzemo kandi ntibiheza mu gutuma abagabo babo bagaragara neza muri rubanda igihe bibaye ngombwa. Iyo rero ari mu rukundo nawe akora uko ashoboye ngo ugere kuri byinshi.

Related posts