Ibitaro bya Gihundwe biherereye mu karere ka Rusizi bigizwe ahanini n’ibikoresho bishaje byifashishwa mu kuvura abarwayi ndetse n’inyubako zishaje cyane ibi bituma benshi bagana ibi bitaro bavuga ko Serivisi zabyo zigererwa ku mashyi.
Byagaragajwe mu nama idasanzwe yateranye kuri uyu wa 8 Kamena 2023 yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, Ibitaro bya Gihundwe n’Abafatanyabikorwa.
Ni inama ikozwe nyuma y’igenzura ryakozwe mu mitangire y’ireme ry’ubuvuzi mu bitaro byo mu Rwanda muri 2022-2023 ryagaragaje ko ibi bitaro bya Gihundwe byo mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba byaje ku mwanya wa nyuma mu gihugu n’amanota 42%.
Ubuyobozi bw’ibi bitaro butangaza ko bwababajwe n’umwanya n’amanota babonye, bugaragaza ko kugira inzu zishaje n’ibikoresho bicye nabyo bishaje nk’impamvu zituma hari serivisi zitangenda neza.
Dr. Mukayiranga Edithe, Umuyobozi mushya w’Ibitaro bya Gihundwe avuga ko inzu bakoreramo zitajyanye n’igihe.
Yagize ati “Inzu dukoreramo ni nkeya kandi ntizijyany n’igihe, zirashaje n’ibikoresho bimwe ntibihagije, birashaje.”
Dr. Mukayiranga yakomeje avuga ko kuva ku mwanya wa nyuma bariho bizasaba ubufatanye no kongera imbaraga mu mikoranire n’abafatanyabikorwa.
Abafatanyabikorwa b’ibitaro bavuga ko batewe ipfunwe no kuza ku mwanya wa nyuma ngo biyemeje gukora no gutanga ubufasha bwose kugira ngo ibi bitaro bize ku mwanya mwiza.
Umwe witwa Uwayezu Jean yagize ati “Twese byaradutunguye nyuma y’amanota Ibitaro bya Gihundwe byabonye kuri serivisi, twahise tubona ko nk’abafatanyabikorwa hari icyo dukwiye gufasha ibitaro.”
Ibitaro bya Gihundwe byatangiye kubakwa mu 1990 aho ibikorwa remezo byinshi byasenywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Mu mwaka 1995 byaje kuvugurwa aho kuri ubu biha serivisi z’ubuvuzi abantu barimo abavurwa baba mu bitaro n’abataha bagera ku 185,722 bo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi.
Ibitaro bya Gihundwe bifite ibitanda by’abarwayi 248, bifite amavuriro y’ibanze 24 bigakorana Kandi n’Abajyanama b’ubuzima 813 mu duce dutandukanye