Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Hari amagambo utagomba kubwira umukunzi wawe niyo yaba yakurakaje bikabije ugomba guhita uyamira

 

Rimwe narimwe hari ubwo umuntu arakara ugasanga umugabo n’umugore mwarakaranije ariko ni ngombwa gucunga umujinya ndetse mugacunga amagambo mubwirana mutitaye kuwakosheje.Ku mugore rero Kenshi harigihe ahubutse akabwira umugabo amagambo mabi ashobora gutuma umugabo abaho yanga umugore we kubera amagambo akomeretsa yamubwiye.

Dore amagambo udakwiye kubwira umugabo wawe uko yaba yakurakaje kose;

1.Ibyo nibyo ushoboye gusa: Ayo magambo Asheboro gutuma urugo rwanyu rusenyuka mu buryo utazi, kubwira umugabo wawe gutyo ninko kumubwira ko ntakintu ashoboye Kandi abagabo baremwe ku buryo bumva ko babasha bashoboye ndetse bashobora ibintu byose. Rero kumubwira ayo magambo bishobora gutuma akora ikintu kibi gishobora kukubaza.

 

2.Nta narimwe unyumva: Kubwira umugabo wawe ko nta narimwe akumva nabyo ni bibi kuko umugabo wawe ashobora kubifata ukundi bityo bigatuma akurakarira cyane.

 

3.Ninjye ukora byose: Ibi nabyo umugabo wawe iyo ubimubwiye yumva ko ntacyo amaze, ntacyo agufasha mbese ko ntacyo ashoboye, rero ni ngombwa ko ucunga neza amagambo ugiye kubwira umugabo wawe.

4.Ufite ikihe kibazo: Aho naho iyo ubwiye umugabo wawe gutyo yumva nkaho uri kumubwira ko yasaze mbese ko ibyo akora atabizi, ni ngombwa ko ucunga neza amagambo ugiye kubwira umugabo wawe.

5.Ntacyo nabo ntari kumwe nawe: Kubwira umugabo wawe ko ushobora ndetse ko wamera neza mutari kumwe ni nko kumubwira ko utamushaka mu buzima bwawe rero cunga neza amagambo ugiye kubwira umugabo wawe.

 

6.Byose ni amakosa yawe: Gushyira amakosa yose ku mugabo wawe Kandi nacyo ni kintu kibi cyangwa ni amagambo mabi udakwiye kubwira umugabo wawe.

7.Shaka ibindi ukora aho kumbwira nabiUmugabo wawe Hari ubwo akubwira nabi kuko akwitaho mu byiza no mu bibi rero si ngombwa ko wumva Ari kukubwira nabi ngo umubwira amagambo nkayo bishobora gutuma arakara ugasanga bibyaye ibibazo hagati yanyu mu mubano wanyu

Related posts