Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Haravugwa imirwano hagati ya perezida Al-Khelaifi na Mbappé waraye agizwe indashyikirwa muri Ligue 1

Kylian Mbappé waraye atowe nk’umukinnyi wahize abandi muri Shampiyona y’Abafaransa, Ligue 1, aravugwaho gushyamirana na Perezida we muri Paris Saint Germain, Nasser Al-Khelaifi nyuma yo gushimira amazina menshi ariko akirengagiza iry’uriya muherwe.

Kylian Mbappé asigaje gukina imikino itatu gusa ngo ahite asohoka muri PSG. Gusa mbere gato y’uko agenda yabanje gushyikirizwa igihembo cy’umukinnyi wabye mwiza muri Shampiyona y’u Bufaransa; igihembo yari ahanganiye n’abarimo Pierre Emerick Aubameyang, Ousmane Dembélé, Pierre Lees-Melou wa Brest, Edon Zhegrova wa Lille.

Uyu rutahizamu yahawe iki gihembo nyuma y’umunsi umwe gusa, asezeweho n’abafana ba Paris Saint Germain ku mukino wa nyuma yari akiniye kuri Éstadio Parc des Princes, maze bakaza gutsindwa na Toulouse y’Umunyarwanda Warren Kamanzi, ibitego 3-1, aho icyo gitego ari we wakiyitsindiye.

Mbere gato y’uyu mukino, ni bwo humvikanye ugucyocyorana hagati ya Mbappé na Perezida we Nasser Al-Khelaifi, wari umutumije ngo uyu Mufaransa asobanure uko yagaragaye mu mashusho ashimira abantu bose yabanye na bo muri PSG, ariko we ntanahingutse izina rye, nk’uko byemezwa n’Ikinyamakuru Le Parisien.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko aba bombi barakaranyije cyane bakabwirana n’amagambo akomeye, yewe hafi yo gufatana mu mashati.

Icyakurikiyeho ni uko Mbappé yatsinzwe umukino we wa nyuma mu maso y’Abanya-Paris; ibinyu byatumye bamwe mu bafana bamuvugiriza induru mu gikorwa kitavuzwe cyane.

Kylian Mbappé ntazakomereza muri Shampiyona y’u Bufaransa ndetse yaranasezeye kuko yabishimangiye ubwo yashyikirizwaga igihembo cye agira ati “Ligue 1 izahora ari ahantu h’ingenzi mu buzima bwanjye. Ni yo Shampiyona nzi kugeza ubu mu rugendo rwanjye rwo gukina. Buri gihe nagerageje guhesha icyubahiro iyi shampiyona. Mu by’ukuri nzayikumbura. Ni igice cy’ubuzima bwanjye kigeze ku iherezo. Ikigiye gukurikiraho giteye amatsiko, ariko ni ikindi.”

Ni ku nshuro ya Gatanu Mbappé yegukana igihembo cy’umukinnyi wahize abandi muri Shampiyona y’u Bufaransa. Kugeza aho Shampiyona ibura iminsi ibiri ngo isozwe, Kylian Mbappé afite ibitego 27 muri iriya Shampiyona, arusha ibitego umunani Umunya-Canada Jonathan David wa Lille umukurikiye.

Igikurikiyeho kuri Mbappé ni ukubanza agakina imikino ibiri ya Ligue 1 ndetse n’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’u Bufaransa “Coupe de France” izahuramo na Lyon ku wa 25 Gicurasi, ubundi akabona guhindura icyerekezo aho byitezwe ko agomba gukomereza muri Real Madrid; ikipe y’inzozi ze.

Kylian Mbappé yaraye ashyikirijwe Igihembo cya cy’umukinnyi w’Umwaka mu Bufaransa!

Related posts