Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Harakibazwa icyataye umukozi wo muri Pariki y’ ibirunga guhengera mugenzi we akamwica amurashe byateye benshi kwikanga

 

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2023 , nibwo uwitwa Ntegerejimana Christophe w’ imyaka 37 y’ amavuko yarashe mugenzi we witwa Irakoze Kevin w’ imyaka 32 y’ amavuko, gusa kugeza ubu ntabwo haramenyekana icyaba cyateye uyu mugabo kwica mugenzi we.

Aba bombi bakoranaga mu kigo cya Kirisoke Research center gikorera muri Pariki y’ ibirunga ku buzima n’ imibereho y’ ingagi.

Uwingeli Prosper , Umuyobozi wa Pariki y’ Ibirunga yemeje aya makuru avuga ko hari umurinzi wa Pariki wishe mugenzi we amurashe ariko batari bamenya impamvu yabimuteye.Yagize “Yego nibyo byabaye ejo, byabereye mu Mugenge wa Jenda muri Nyabihu.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko batari bamenya icyatumye uyu murinzi wa Pariki y’Ibirunga arasa mugenzi we kubera ko iperereza ritarakorwa.Ati “Ntabwo iperereza ryari ryakorwa ngo rirangire ikiriho ni uko uwamurashe yamaze gufatwa uyu munsi, ubwo rero inzego nizo zikora iperereza zigahuza amakuru n’ababifitemo uruhare.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Bonface Rutikanga nawe yavuze ko ukekwa yamaze gufatwa.Ati “Kugeza ubu ntacyo turamenya (icyatumye arasa mugenzi we) kuko bari bamaze imyaka igera kuri irindwi bakorana. Mu kwisobanura yagaragaje ko ari ibyamugwiririye kuko atabishakaga.” Icyakora ACP Rutikanaga yavuze ko Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ari rwo ruzagaragaza ukuri nya ko ku byabaye bijyanye n’ubugenzacyaha izakora.

 

Related posts