Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Hamis Cedric wakiniye Rayon Sport yatangaje amagambo akomeye akimara kumva umwataka mushya Paul Were wa Rayon Sport.Soma inkuru irambuye.

Hamis Cedric umwe mubagize ibihe bidasanzwe mu ikipe ya Rayon Sport ndetse akaza kuyifasha gutsinda mukeba wayo w’ibihe byose APR FC akanayihesha igikombe, kurubu uyumugabo uri mubiruhuko mugihugu cy’uburundiyatangaje amagambo akomeye cyane kandi aryoshye aho yarari gutaka ikipe yahozemo ndetse ikipe yanamwerekanye akaba nk’inyenyeri maze amakipe yo mumahanga akamurwanira.wakwibaza ngo yaba yavuze iki? komeza usome inkuru amatsiko araza kurangira.

Ubwo iyikipe ya Rayon Sport yatangiraga kurambagiza abakinnyi batandukanye, yagendaga ibatwarwa n’andi makipe nka AS Kigali ndetse rimwe na rimwe ugasanga bigaragaye nabi kubona ikipe yakwishakira umukinnyi ikavugana nayo ariko indi kipe igahita imutwara kandi nyamara ntanumuntu numwe waruzi uwo mukinnyi.ibi bikimara kugaragara kubakinnyi batandukanye, byatumye ikipe ya Rayon Sport itangira kujya ikora ibyayo ariko ikabikora bucece itavuze ahubwo abantu bakabona umukinnyi ageze inaha.

Ninako byagenze rero maze ikipe ya Rayon Sport yumvikana na Rutahizamu Paul Were ukomoka mugihugu cya Kenya ariko abantu benshi bakaba batari bamuzi ndetse banashidikanyaga kubushobozi bwe. imyitozo yambere uyumugabo yakoze, yahise yemezako ari muri ba rutahizamu badasanzwe ndetse anagaragaza ko ari mubazagirira umumaro ikipe ya Rayon Sport bikaba byayifasha kuba yava mubwiza bumwe ijya mubundi nkuko yabisezeranyije abakunzi bayo ko uyumwaka w’imikino uzatangirana n’impera z’icyumweru gitaha, iyikipe igomba kuzatwara igikombe uko byagenda kose.

Rutahizamu w’umurundi wakiniye ikipe ya Rayon Sport Hamis Cedric akimara kumva ko ikipe atangaza ko akunda kurusha ayandi muri Africa yazanye Paul Were, uyumugabo yahise yifuriza Rayon Sport kuzagira amahirwe masa angongeraho ko iguze umukinnyi mwiza cyane uzayifasha murugamba rutoroshye rw’imikino ya Championa ndetse no mumikino nyafurika. uyumugabo utazwiho kuvuga byinshi yagize ati” ikipe yanjye Rayon Sport igiye gusubira mubihe yahozemo, inshuti zanjye z’abafana zigiye gusubira ibicu. uyu niwo mwaka wawe Rayon Sport. igihe kirageze ngo abagukunda twishime nkuko twabirotaga.”

Ayamagambo uyu Rutahizamu yayanyujije kurukuta rwe rwa Face book maze arushaho kuzamura amarangamutima yabakunda ikipe ya Rayon Sport ndetse bizamura icyizere abafana bari bamaranye iminsi ko koko bagiye kujya ibicu ubundi bakongera kuririmba murera nkuko byahoze.Ntitwasoza tutifurije amahirwe masa iyikipe ikundwa na Bose.

Related posts