Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Hamis Cedric wakiniye Rayon Sport yagiriye inama Rutahizamu wa Rayon Sport Willy Onana izamufasha guhesha igikombe iyikipe ikundwa na benshi Murwanda.

Hamis Cedric ushyirwa kumwanya wa1 mubakinnyi b’abarundi bakinnye muri Championa y’u Rwanda byumwihariko akaba yarakiniye ikipe ya Rayon Sport ndetse akaba atanahwema kugaragaza ko ariyo kipe yihebeye kuva kera, kurubu uyumusore ahangayikishijwe cyane ngo n’umusaruro ba rutahizamu bari kubyiruka bari gutanga ndetse kubwe akaba yagiriye inama abakinnyi bakiri bato ariko cyane cyane aza kwibanda kuri Rutahizamu wa Rayon Sport by’umwihariko maze amugenera ubutumwa bw’ihariye nkumukinnyi wa kiniye ikipe ya Rayon Sport ndetse akanayihesha igikombe ndetse uretse nibyo akaba yaragiye afasha abakiri bato benshi batandukanye banyuze muri Rayon Sport mugihe yarayirimo.

Abinyujije kurukuta rwe rwa Facebook rutahizamu mpuzamahanga ukinira intamba murugamba akaba yatangarije rutahizamu wa Rayon Sport will Onana ko akwiriye kwiga kwihagararaho mukibuga kuburyo yrinda imvune kubera ko ari umukinnyi wagiye uzahazwa nazo ndetse uyumusore akaba yagiriye inama onana ko akwiriye gutuza akareka abafana bakavuga ibyo bashaka maze nawe akabaha ibyo afite mukibuga akaba ariho abacecekesha ngo nibwo uyumusore azabasha kwemeza abafana b’iyikipe ngo cyane ko ari bo benshi mu Rwanda ngo ndetse usibye igitego akaba ntakindi kijya gicecekesha abafana ba Rayon Sport.

Nubwo kandi uyumusore yagaragaje ko kubwe ikipe ya Rayon Sport ikimuri kumutima,uyumugabo yongeye kubwira abakinnyi bakinira iyikipe yihebeye ko ibanga ryo gutwara igikombe muri Championa y’u Rwanda ngo nugufata imikino yose kimwe, ntugire numwe utinya kandi ntugire numwe usuzugura ahubwo ugahorana intego yo gutsinda ngo kuko nibwo ubona amanota yose kandi muburyo bukoroheye ngo kuko uba waramaze kubitegura mumutwe ndetse no mumutima.

Related posts