Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Hamenyekanye umuterankunga Mushya ugiye kugurira Rayon Sport Bus n’ibikubiye mumasezerano

Ikipe ya Rayon Sport ikomeje gutera intambwe ikomeye yanikira izindi kipe zose zo muri championa y’ u Rwanda nyuma yuko iyikipe yarisanzwe iri kumwanya wa 1 mukugira abaterankunga benshi kuruta amakipe yandi yose asigaye, kurubu ibiganiro birarimbanije n’umuterankunga mushya ugiye kugurira iyikipe ya Rayon Sport Imodoka yakataraboneka yo gutwara abakinnyi.

Amakuru dukesha bamwe mubantu b’imbere muri Rayon Sport yemeza ko Banki ya Kigali igiye gutera inkunga Rayon Sport ikayiha imodoka izaba ihagaze akayabo ka Million magana 136 y’amanyarwanda ariko ayamafranga akaba atazahabwa Rayon Sport ahubwo akaba azifashishwa mukugurira iyikipe Imodoka yo kuzajya ifasha abakinnyi mukuba bajya kumyito, mumikino itandukanye, ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye bya Ekipe ya Rayon Sport.

Amakuru atugeraho yemeza ko aya masezerano azamara imyaka 3 ndetse kumpande zose bikaba bivugwa ko nubwo bikri kunozwa ariko inshingano za Rayon Sport muri ayo masezerano ngo nuko iyikipe izafashe iyi banki mugukangurira abantu ariko cyane cyane u rubyiruko kwizigamira, ndetse hakabaho no gushishikariza abafana gukoresha banki ya Kigali ndetse hakazaba hakubiyemo no kuba hakamamazwa ibikorwa bya Banki ya Kigali kuri iyomodoka izajya itwara abakinnyi ba Rayon Sport.

Biteganyijwe ko aya masezerano azasinywa muntangiriro z’imikino yo kwishyura ndetse akazahita atangira no kubahirizwa, nukuvugako ikipe ya Rayon Sport hatagize igihinduka yatangira imikino yo kwishyura iri kugendera mumodoka yabo nshya bazaba bahawe n’umuterankunga mushya.

Related posts