Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Hamenyekanye impamvu yatumye APR FC itsindwa,ubuyobozi buhita bufata icyemezo gikomeye

Nyuma yuko APR FC itsindiwe muri Zanzibar mw’irushanwa rya Mapinduzi Cup hakomeje kujyenda hasohoka amakuru atandukanye y’impamvu yatakaje umukino.

Amakuru agera kuri Kglnews nuko byatangiriye mu kwishyushya habura iminota mike ngo umukino utangire, amakuru avuga ko umutoza yirukanyije abakinnyi cyane bigatuma bajya mu kibuga nta mbaraga zihagije bafite,ngo uwo munaniro niwo watumye bakina igice cya kabiri ntabi kubera umunaniro.

Amakuru akomeza avuga ko abayobozi bamwegereye bakamugira inama ariko akanga kubumva.

Ikindi kibazo APR FC ifite ni ukutagira abakinnyi bahoraho babanzamo kuko umutoza agenda ahindaguranya abakinnyi,kugera nubwo abashyira kumyanya itari iyabo nka Kapiteni Niyomugabo Cloude,bakinisha hagati mu kibuga kandi ari umukinnyi wo kuri 3.

Ikindi kibazo kirimo ni ukutagira Kapiteni uhoraho kuko imaze kubahindura 3 mu mwaka, bigaragaza ubuyobozi budahamye.

Tubibutse ko APR FC ya mbere muri Shampiyona yatsinzwe na Singida ya 5 muri Shampiyona ya Tanzania.

Ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kutazongerera amasezerano umutoza mu gihe azaba ashoje amasezerano kubera kutumvikana n’abakinnyi ndetse no gukina umupira udashamaje.

Related posts