Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Hamenyekanye impamvu nyayo yatumye Omborenga atajyanye na APR FC muri Zanzibar bigatuma atanakomeza kuba kapiteni

 

Magingo aya hamenyekanye impamvu nyayo yatumye myugariro Omborenga Fitina atajyanye na APR FC mu irushanwa rya Mapinduzi Cup rikomeje kubera muri Zanzibar.

Mbere y’uko APR FC ihaguruka yari yahagaritse Fitina Omborenga ndetse inamwamburwa inshingano zo kuba kapiteni ahubwo igitambaro gihabwa Niyomugabo Claude.

Amakuru yari ahari yavugaga ko uyu myugariro ukina inyuma ariko aca ku ruhande ry’iburyo yahowe imyitwarire mibi, irimo no gusiba imyitozo nta mpamvu ifatika.

Kugeza ubu amakuru agera kuri KGLnews avuga ko Omborenga yazize kuba yaranze kujya mu Busuwisi gushinja Uwahoze ari umutoza Mukuru wa APR FC, Adil Erradi Mohammed wayireze.

Tariki 26 Ukuboza nibwo hamenyekanye amakuru y’uko abakinnyi 3 ba APR FC aribo: Ishimwe Pierre, Ndayishimiye Dieudonne na Ruboneka Bosco, berekeje mu Busuwisi ahakorera Urukiko rwa Siporo ku Isi (TAS) gushinja Adil wareze iyi kipe.

Kuba Omborenga yaranze kujyana n’aba bakinnyi gushinja Adil nibyo byabaye intandaro yo kuba atarajyanye na APR FC muri Mapinduzi Cup, ndetse byanamuviriyemo kwamburwa kuba Kapiteni.

Omborenga Fitina yinjiye muri APR FC mu mwaka wa 2017 ayisinyamo amasezerano yarangiye muri 2019, yaje avuye mu igeragezwa muri Espagne nyuma yo kuva mu gihugu cya Slovakia yakinnyemo mu gihe kingana n’umwaka

Muri 2022 nibwo APR FC yamwongereye amasezerano ndetse uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko n’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe.

Related posts