Hashize igihe imirwano hagati y’Ingabo za Congo(FARDC) n’inyeshyamba za M23 y’umvikana cyane muri kiriya gihugu. Gusa kuri ubu amakuru avuga ko iyi mirwano yongeye kubura birashoboka ko izakomeza mu Ntara ya Kivu y’ Amajyaguru kugeza n’ibura mu mpera z’ uku kwezi kwa Mbere 2025.
Amakuru avuga ko mu byumweru bishize , hongeye gusubukurwa imirwano ikomeye hagati ya FARDC na M23 , n’ indi mitwe yitwaje intwaro , harimo hafi ya Goma na Lubero , hafi ya Butembo.
Ngo nibwo indege z’ indwanyi za FARDC zongeye kuboneka mu ntambara nyuma y’igihe kinini na nyuma yo gukora impinduka mu buyobozi bw’ ingabo.
Kuva Gashyantare , imirwano n’ ibitero bya mortiers byibasiye ahantu hakikije Sake na Goma, byasize byishe nibura abasirikare bagera kuri 5 ba Afurika y’ Epfo bari mu bagize Ubutumwa bw’Umuryango w’ iterambere rya Afurika y’ Amajyepfo muri Congo(SAMIDRC)bishwe abandi benshi barakomereka ku buryo bukomeye.
Icyo gihe ibisasu bya rutura byaguye mu nkambi hafi ya goma no hafi yayo byahitanye abasivili benshi cyane cyane impunzi. Kuri ubu , umuhanda Goma na sake ukunze gufungwa n’ inyeshyamba cyangwa ugafungwa kubera imirwano ‘ bigatuma gutwara ibicuruzwa bidindira.
Imirwano hafi ya Sake na Goma ishobora guhungabanya cyane itangwa ry’ ibicuruzwa biva mu majyaruguru ‘ Iburengerazuba no mu Majyepfo ,hagasihara gusa umupaka w’ ubutaka n’u Rwanda nk’ umuhanda usigaye winjira cyangwa usohoka mu murwa mukuru w’ intara ya Kivu y’ Amajyaruguru.
Ngo abayobozi bashobora gushyira mu bikorwa ingamba zo gucunga urujya n’ uruza kugira ngo bahangane n’ iki kibazo. Abenegihugu bashobora gukora imyigarambyo muri kariya karere’ harimo no muri Goma, kugira ngo bamagane FARDC itagira ikintu ikora cyangwa izo ngabo z’ amahanga zidakora icyo zari zitezweho. Imyigaragambyo nk’ iyi si ubwa mbere yaba ibaye kuko yagiye iba kenshi kandi rimwe na rimwe yagiye isiga abayitabiriye cyangwa abashinzwe umutekano bakomeretse cyangwa bishwe.
Gen.Pacifique Masunzu , Umuyobozi mushya wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru,bivugwa ko ari indwanyi idasanzwe , yavuye I Kinshasa ahawe amabwiriza yo kwisubiza ibice byafashwe na M23, ibintu bitazamworohera na gato aho bamwe basanga ari umutego yatezwe wo kujya kurwanya benewabo byamunanira agashyirwa ku ruhande nk’ abandi Banye-kongo b’ Abatutsi bakomeje kwibasirwa muri kiriya gihugu.
Kuri ubu kugerageza gushyira mu bikorwa ihagarikwa ry’ imirwano guherutse ntacyo byatanze,harimo n’ inama yasubitswe yari kubera muri Angola hagati mu Kuboza hagati y’ abakuru b’ ibihugu bya DRC n’ u Rwanda ‘ nyuma y’ uko DRC yisubiye ku ngingo yo kugirana ibiganiro na M23.