Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Hamenyekanye impamvu abagore b’abanyamurenge bandikiye umugore wa President Tshisekedi bamutakambira

Abagore b’abanyamurenge baherutse gufata iyambere bandikira umugore wa President felix Antoine Tshisekedi bamutabaza ndetse bamusaba ko yabafasha bakareka kwicwa cyane ko abanyamurenge ndetse n’abandi bantu bose bavugga ururimi ry’ikinyarwanda barikwicwa ndetse no gukorerwa iyicarubozo.

Kuva abarwanyi ba M23 batangira imirwano n’ingabo za leta ya Congo FARDC byatumye abantu bose bavuga ururimi rw’ikinyarwanda batuye muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo bahura n’akaga gakomeye batangira guhigishwa uruhindu ndetse no kwitwa abanzi b’igihugu kandi nyamara aba badahwema kugaragaraza ko ari abanye-Congo ariko bakaba bavuga uru rurimi kuberako abakoroni babahitiyemo ko aho batuye hakwitwa muri Congo ariko mubyukuri baravukiye muri utwo duce batuyemo twaje kuba uduce two muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo.

Nkuko rero byagiye bigarukwaho cyane n’umuvugizi wa M23, bavuga ko icyatumye bayoboka inzira y’imirwano ngo nuko aba bahindutse abarwanyi barwanirira uburenganzira bwabo nyuma yaho benewabo bagendaga bibasirwa cyane n’inyeshyamba za FDLR zibashinja ko ari abanyarwanda ndetse n’ingabo za Congo zikajya ziza guhohotera aba baturage bamwe bakicwa abagore n’abakobwa bagafatwa kungufu maze biza gutuma habaho amasezerano y’aba bavuga ikinyarwanda ko nabo bakwiriye uburenganzira bwabo.

Nyuma yuko rero ayo masezerano adashyizwe mubikorwa nibwo abarwanyi ba M23 bongeye kubura intambara ndetse bagenda bigarurira uduce dutandukanye bituma umujinya uba mwinshi ndetse hamwe no gushaka urwitwazo kwa FARDC bituma bagenda bangisha abaturage bagenzi babo bavugako ari abanyarwanda baje gushaka umutungo wabanyekongo maze bituma barushaho kwicwa umusubirizo.

Aba bagore b’abanyamurenge bakaba barafashe iyambere mugutabaza umugore wa President Felix Tshisekedi ngo abakorere ubuvugizi kuko uyumugore nawe ari umunyamurenge ndetse akaba anavuga ikinyarwanda nkabo ngo ndetse mbere yuko Thsisekedi atorerwa kuba President akaba yarashyigikiye ko aba baturage bahabwa uburenganzira ariko akaba yaraje guhindura intekerezo ze akimara kugera kubutegetsi ndetse ibi bishimangirwa nuko benshi mubari muri M23 ari abitandukanije nawe nyuma yo kubona ko yahinduye ibitekerezo cyane higanjemo benshi mubamurindaga ndetse babanaga nawe umunsi kumunsi.

Related posts