Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Hamenyekanye igihe ikipe ya Rayon Sports izerekanira abatoza bashya bakomeye baje gutitiza umujyi

Kuwa mbere tariki 15 Mutarama 2024 nibwo Ikipe ya Rayon Sports yakoranye ikiganiro n’abanyanakuru,niho peresida wa Gikundiro Uwayezu Jean Fidèle yatangaje ko iyi kipe izaba yabonye umutoza mukuru muri iki cyumweru.

Hamaze kumenyekana ko Rayon Sports igomba gutangaza umutoza mushya kuri uyu wa gatanu, nta gihindutse akaba azerekanwa ku mukino Rayon Sports izakina na Gorilla saa 18:00 kuri Kigali Pele Stadium.

Amakuru agera kuri Kglnews nuko uyu mutoza utari wamenyekana amazina, ashobora kuba aturuka mu gihugu cya Espagne.

Rayon Sports izerekana uyu mutoza ari kumwe na Lawrence WEBO Umutoza mushya w’abazamu baherutse gusinyisha, ndetse aka yaranayikiniye muri 2006-2009.

Uwayezu Jean Fidèle perezida wa Rayon Sports yatangaje ko umutoza Mohamed Wade ariwe uzaba umutoza wungirije, nubwo yasabwe ibisobanuro byuko atakoresheje imyitozo yo ku cyumwera, ndetse akaba ataranatoje iyi kipe ubwo yakinaga umukino w’igikombe cy’Amahoro yatsinzemo Enterforce ibitego 4-0.

Kuri uyu wa gatanu tariki 19 Mutarama 2024 nibwo Murera iri bukine na Gorilla FC mu mukino wa 17 wa shampiyona, kandi hakaba hateganyijwe kwerekana abatoza bashya, bazatoza Rayon Sports.

Related posts