Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Hamenyekanye amayeri Etoile de l’Est yakoresheje mu gutoroka Bugesera na Sunrise ikazisiga mu gihome

Umunsi wa 29 wa Shampiyona y’Igihugu y’u wasize Ikipe ya Etoile de l’Est itakiri mu makipe ari mu murongo utukura, nyuma yo kumara igihe kirerkire iri ku mwanya wa nyuma, nta n’ikizere cyo kuguma mu cyiciro cya mbere.

Yabigezeho kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 4 Gicurasi 2024, ubwo yatsindaga Police FC, yari iri mu munyenga wo kwegukana Igikombe cy’Amahoro, ibitego 2-1. Ni ibitego byombi bya Sadick Sulley wari winjiye mu kibuga asimbuye, mu gihe icya Police FC cyatsinzwe n’Umurundi Bigirimana Abedi.

Iyi ntsinzi ubwayo ntiyari ihagije, kuko byasabye ko amakipe ya Bugesera FC ba Sunrise FC zitakaza kugira ngo ive mu mutuku. Sunrise yatsindiwe n’Amagaju FC i Huye igitego 1-0 cya Rukundo Abdul Rahman kuri penaliti.

Bugesera FC na yo ntiyahiriwe n’urugendo kuko yaguye miswi na Muhazi United 0-0.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza w’iyi kipe ibarizwa mu karere ka Ngoma, Umunya-Nigeria Imama Amapakabo, mu kiganiro n’Itangazamakuru yabajijwe ku ibanga yakoresheje kugira ngo atsinde Police FC.

Imama wigeze no gutozaho Kagoma za Nigeria [Ikipe y’Igihugu] zitarengeje imyaka 23, yavuze ko muri iyi Shampiyona yo mu Rwanda aho urugamba rwo kuguma mu cyiciro cya mbere rukomeye kurusha urwo gutwara igikombe cya Shampiyona, bisaba amayeri ahambaye kandi umukino wose ugakinwa nk’uwa nyuma.

Ati “Ntabwo ndi umutoza uryama cyane ku mayeri y’umukino ngo mbuze abakinnyi kugaragaza icyo bashoboye. Nababwiye nti ‘Mwishaka gukora ibirenze ubushobozi bwanyu, nimugende mukine umukino wanyu ubaryoheye kandi mwirekure. Kandi koko babikoze, uyu ni wo musaruro!’

Yongeyeho ati ‘Nari nabwiye abakinnyi bange ko umukino wose ari “final” kandi koko bawukinnye nka “final” nk’uko tuzanabigenza ku mukino wa nyuma tuzahuramo na Bugesera.”

Urutonde rw’amakipe ashobora kumanuka mu gihe hasigaye umukino umwe, harimo Etincelles ya 12 n’amanota 32, Gorilla FC ya 13 n’amanota 32, Etoile de l’Est ya 14 31, ndetse na Bugesera FC na Sunrise FC za nyuma n’amanota 29.

Ku kigero cya 99%, Sunrise FC yasubiye mu Cyiciro cya Kabiri yari yavuyemo mu 2022 kuko nubwo yatsinda Marines FC ku munsi wa nyuma i Nyagatare, yagira amanota 32.

Etoile de l’Est irasabwa kunganya umukino wa nyuma ifitanye na Bugesera FC ubundi ikaguma mu cyiciro cya mbere. Byasaba ko Sunrise yatsinda Marines FC ibitego hejuru y’umunani, ariko bikaba mu gihe Etoile de l’Est na yo yaba yanganyije na Bugesera, maze zikanganya amanota 32 ku yandi, hagasigara harebwa ku mwenda w’ibitego zinjijwe.

Imama “si umutoza uryama cyane ku mayeri y’umukino ngo abuze abakinnyi kugaragaza icyo bashoboye”
Intsinzi Etoile de l’Est yakuye kuri Police FC yatumye iva mu murongo utukura

Related posts