Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Hamaze kugaragara umukandida wa mbere uzahangana na Paul Kagame mu matora ya Perezida wa Repubulika yo muri 2024

Umugabo witwa Muhire James wo mu Karere ka Gasabo yamaze kwigaragaza nk’umukandida wa mbere wifuza kuxahangana na Paul Kagame mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ateganyijwe muri 2024. Ngo ni ibintu yarose kuva na cyera ariko akazitirwa n’uko yari atarakwiza imyaka 35 isabwa n’itegeko kugirango umuntu yemererwe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Perezida Paul Kagame ubwo aheruka kuganira n’umunyamakuru wa France 24 yabajijwe ikibazo kibazwa na benshi nimba yifuza kongera kuyobora iki gihugu muri manda yaba ari iya kane kuri we, maze asubiza ko kuri we niyo yakongera kuyobora iki gihugu mu myaka yindi 20 iri imbere nta kibazo abibonamo. Adaciye ku ruhande Perezida Kagame yemeje ko aziyamamaza muri 2024 ariko abwira umunyamakuru wa France 24 ko amatora ari amahitamo y’abaturage.

Uretse Perezida Paul Kagame nawe hatarashira n’ukwezi atangaje ko aziyamamaza, hari hataragaragara undi muntu wifuza guhangana n’uyu mukandida w’ishyaka FPR INKOTANYI wabonye amajwi 97% mu matora aheruka yo muri 2017. Muhire James abaye uwambere weruye ko yifuza guhatanira intebe yo mu Urugwiro.

Mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, Muhire James avuga ko yabaye Pasiteri igihe kirekire ariko ubu ngo ntakiriwe, avuga ko ikizere cyo kumva yayobora u Rwanda agiterwa no kuba yizera Yesu, ngo ari kumwe na Yesu byose birashoboka. Mu kwizera gushingiye ku iyobokamana James yumva abanyarwanda bamugiriye ikizere bakamutora byashoboka akababera Perezida.

Uyu mugabo avuga kandi ko yifitiye ikizere, umunyamakuru amubajije aho icy kizere cye gushingiye yamusubije ko agikomora ku Mana. Muhire James ati ” ikizere ngikomora ku kwizera Imana, ngikomora ku migabo n’imigambi yanjye ndayikubwira mukanya nizeye ko abanyarwanda bazayikunda”.

Amatora yo gushaka uzaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda muri manda ikurikira iya Paul Kagame iri kugana ku musozo ateganyijwe muri 2024. Uretse Paul Kagame waherukaga kwerura ko aziyamamaza, uyu Muhire James abaye uwa kabiri utangaje ko azahatanira kwicara muri Village urugwiro(ibiro by’umukuru w’igihugu mu Rwanda) muri 2024.

Related posts