Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Hakomeje kwibazwa uzegukana Miliyoni 10 nk’ igihembo nyamukuru mu Irushanwa RSW Talent Hunt.

Murwanda hamenyerewe amarushanwa asanzwe ahuriramo ibihangange muri muzika nyarwanda,gusa nigake twagiye twumva amarushanwa aza agamije kuzamura impano nshya byumwihariko mundirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Kunshuro yaryo yakabiri murwanda, irushanwa Rise and shine talent hunt (RSW talent hunt) rije arigisubizo kubanyempano babanyarwanda byumwihariko abaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza imana, dore ko ryaje rigamije kuzamura impano zitazwi zomurwanda cyane cyane muriyinjyana twavuze haruguru.

Iri rushanwa ryatangijwe n’umuryango rise and shine world ministries kubufatanye na Jam global events gusa murwanda rikaba rihagarariwe na irera Rehoboth group ltd.
Bitandukanye nirushanwa ryabanje aho ryibanze gusa mu mujyi wa Kigali,ubu noneho kuriyinshuro Iri rushanwa ryateganyijwe kubera muturere dutanu two muntara zose zigihugu hakiyongeraho n’umugi wa Kigali utwo turere ni: kayonza, musanze, rubavu, rusizi ndetse na huye. Bivuze ko amajonjora azabera kuri site esheshatu mugihugu hose muri rusange , umwiharikon wirirushanwa muri uyumwaka nuko uwiyandikisha yasabwaga kwishyura amafaranga y’urwanda ibihumbi bitanu (5000rwf) mugihe aririmba wenyine, amafaranga y’urwanda ibihumbi cumi nabitanu (15,000rwf) mugihe abiyandikisha aritsinda ryabantu batarenze batanu, naho naho kumatsinda manini nkamakorari na matorero bishyuraga amafaranga y’urwanda ibihumbi makumyabiri na bitanu (25,000).

Ikindi cyasabwaga k’umuntu washakaga kwitabira irushanwa kandi nuko yagombaga kuba yujuje nibura imyaka 16 y’ubukure ndetse akaba afite itorero asengeramo.

Irushanwa ryatangijwe kumugaragaro ku italiki 10 Nzeli 2022 ritangiririra mu Karere ka Kayonza gusa aha ntago ubwitabire bwari bw’ atangiye kuba bwinshi kuko abantu batari bagatangiye kumva neza irirushanwa gusa uko ryakomezaga kugenda rizenguruka niko abantu bakomezaga kwitabira aribenshi.

Nkuko twakomeje kubigarukaho irirushanwa ryaje rifite itandukaniro rinini n’iryaribanjirije, dore ko muryabanje umubare wabitabiriye wari muto bitewe nuko bibanze k’ umujyi wa Kigali gusa ikindi kandi nuko abitabiraga irushanwa basabwaga kuririmba indirimpo “Ugendane Nanjye” ya Bishop Justin Alain usanzwe utegura iri rushanwa.

Gusa kuriyinshuro abanyempano bazajya bagaragaza impano zabo mundirimbo zigiye zitandukanye, ikindi cyahindutse muri irir rushanwa ni uburyo bwimihembere aho uzaryegukana azahabwa miliyoni 10 zamafaranga y’urwanda, umukurikiye agahabwa miliyoni 3 naho uwa Gatatu we agahabwa miliyoni 2. Izi miliyoni 10 zizahembwa uzaba yegukanye iri rirushanwa azazihabwa mubyiciro, aho azahita ahabwa miliyoni 5 akokanya, izindi 5 zisigaye zikagabanywa amezi 12 agize umwaka hakagenwa ayo azajya afata buri kwezi. Ninako bizagenda kandi no
kubazamukurikira.

Nkuko twabivuze haruguru iri rushanwa ryatangiriye mu Karere ka Kayonza rikomereza no kuyandi masite mumajonjora. Ayama site azasubirwaho nanone mukiciro gikurikiyeho aricyo kimwe cya Kane hatoranywamo abazajya muri kimwe cya Kabiri kirangiza (semi- finals), aha abanyempano bazongera baririmbe hatoranywemo abantu 9 kuri buri site, n’ abatatu bamaze gukomeza muri semi-finals binyuze mumajwi bagize mu kubatora, urumva ko buri site hazagenda hava 12.

Dore abamaze gukatisha itike ya kimwe cya kabiri kirangiza kuri buri site:

Kayonza hari batatu aribo: 1GATSINZI Alen uyoboye namajwi 2230, 2.Mukamurenzi Clotilde uwa 2 namajwi 1853, ;Itsinda rya 3 ni one team namajwim1717.

iMusanze: 1; BYIRINGIRO Erneste n’amajwi 2230, 2; MUKANKUSI Petronilla n’amajwi 824, 3; MUNYANEZA Antoine n’amajwi 773.

Mu Karere ka Rusizi:1; KWITONDA Valantin namajwi 1737, 2; UMUKUNZI Ellen chance namajwi 920, 3; UZAYISENGA Esther namajwi 789.

i Rubavu hakomeje: 1;NIYONGABO Tonia namajwi 5000, 2; TUYIZERE Augustin namajwi 2430, 3; HAKUZIMANA Erick namajwi 1190.

Hakaza na site ya Kigali aho hakomeje: 1;UWAMAQHORO Aline kessy namajwi 3225 akurikirwa na UMULISA Cynthia namajwi 3100 kumwanya wa 3 hakaza NIYODUSENGA Deborah namajwi2600.

Kuri ubu mubanyempano 18 bagomba guturuka kumasite yose binyuze mumatora hakaba hamaze kuboneka 15 hakaba hasigaye abo kuri site ya Huye ho amatora akaba atararangira. Iriri rushanwa riteganyijwe kuzasozwa mu kwezi kwa kabiri aribwo finali izaba haboneka batatu bambere bagomba kwegukana ibihembo nyamukuru mubazaba bigaragaje imbere yakanama nkemurampaka ndetse hakazanahembwa uzaba yarakomeje gutorwa cyane kurusha abandi.

Murwego kandi rwo kwirinda amanyanga ndetse no kwimakaza ubutabera abagize akanama nkemurampaka bazajya bahinduka muri buri kiciro uko bizajya bikurikirana.
Uyu mwaka iriri rushanwa rifite insanganya matsiko igira iti” Reka impano yawe imurikire gukorera Imana n’umutima w’ubumuntu” , bikaba biteganyijwe ko rizajya riba buri mwaka kandi hakazaniyongeramo izindi mpano zitari ukuririmba nk’uko byatangajwe na Bishop Justin Alain umuyobozi w’umuryango Rise and shine world Ministries.

Batatu bamaze itike ya kimwe cya kabiri kirangiza kuri buri site:

  • Kayonza dore abamaze gukomeza muri kimwe 1/2 kirangiza
  • Rubavu
  • Musanze
  • Rusizi
  • Kigali
Aba nibo bari bagize akanama nkemurampaka mu majonjora

Yanditswe na Emile KWIZERA.

Related posts