Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Hakizimana Muhadjiri yaba yamaze kumvikana na Rayon Sports?Byose hanze.

Rutahizamu wa Police FC, Hakizimana Muhadjiri akomeje kuvugwa cyane ko yaba yaramaze kumvikana nikipe ya Rayon sports kuba yayikinira umwaka utaha.

Izina Hakizimana Muhadjiri ni izina ririmo kuvugwa cyane ku isoko ariko amakuru amwerekeza mu ikipe imwe ari yo Rayon Sports ndetse bikavugwa ko bamaze no kumvikana kuri ubu ukuri kwamaze kujya hanze gutanze na nyirubwite.

Uyu mukinnyi wasinyiye Police FC umwaka umwe ukaba urimo ugana ku musozo, yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko ubu nta kintu yatangaza niba azatandukana na Police FC cyangwa se niba azayongerera amasezerano.

Ati “ibyo ng’ibyo ntabwo nabivuaho kuko shampiyona iracyahari, numva nzabivuga iyi shampiyona irangiye.”

Ku kuba ibiganiro na Rayon Sports bigeze kure, yavuze ko atabuza abantu kuvuga ibyo bashaka, gusa ngo ni ikipe nziza anayigiyemo ntacyo byaba bimutwaye.

Ati “abantu bavuga ibyo bashaka, ariko nk’uko nakubwiye biransaba shampiyona irangire kugira ngo buri muntu azamenye gahunda mfite. Rayon Sports ni nkuru buri muntu anubaha kuko ni ikipe nkuru hano, uba ugomba no kuyubaha urebye. Ibiganiro bigenze neza nkayisinyira nta kibazo kuko icya mbere ni uko umenya akazi kawe.”

Si ubwa mbere bivuzwe ko Rayon Sports yifuza uyu mukinnyi ariko bikarangira atayikiniye aho we yivugira ko ari ukubera ibiganiro bitagenze neza.

Muri 2020 nibwo uwari perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yatangaje ko uyu mukinnyi ibiganiro bisa n’ibyarangiye abakunzi b’iyi kipe bamwitega gusa byarangiye yerekeje muri AS Kigali.

Umwaka ushize na wo yagiranye ibiganiro na Rayon Sports ntibyagenda neza ahitamo guhita yerekeza muri Police FC.Hakizimana Muhadjiri avuga yumvikanye na Rayon Sports akayikinira ntacyo byaba bimutwaye

Abafana bikipe ya Rayon Sports bakomeje kugaragaza ubushake bwo kwakira uyu rutahizamu bahoze bifuza mu myaka yatambutse.

Related posts