Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashyaImikino

Hakizimana Adolphe wa Rayon Sport yanditse andi mateka akomeye ahigika mugenzi we Jean Pierre wa APR FC. soma iyinkuru witonze usobanukirwe!

Umunyezamu wa Rayon Sport HAKIZIMANA Adolphe uri mubanyezamu bambere beza u Rwanda rufite kugeza ubu, akomeje kugaragaza ko ari we ukwiriye kujya mu izamu ry’ikipe y’igihugu amavubi haba ayabakuru ndetse haba no mumavubi y’abakiri bato. uyumusore nyuma yo kwereka abafana ba Rayon Sport ko ari umuzamu ukiri muto kandi ushoboye, kumunsi w’ejo yongeye gushimangira ko ariwe muzamu wambere ikipe y’igihugu amavubi ifite kugeza ubu kuko niwe muzamu wenyine utari watsindwa igitego mugihe ari mu izamu ry’amavubi.

Usibye kuba uyumusore agaragaza ubuhanga budasanzwe haba mu ikipe ye ya Rayon Sport ndetse no muikipe y’igihugu, abafana bakomeje kumugereranya na mugenzi we Jean Pierre usanzwe ari umuzamu wa APR FC kuko kumukino wabanje uyumusore yari yatsinzwe ibitego bigera kuri 4 byose ndetse akaba yaratsinzwe ibitego bigera ku 8 mumikino 2 yikurikiranya nubwo igitego 1 cyonyine aricyo cyaje kwangwa n’abasifuzi mugihe ikipe ye ya APR FC yarimaze gusezererwa mumikino nyafurika.

Usibye kandi kuba uyumusore Adolphe agaragaza ubudahangarwa no kwerekana ko ariwe muzamu ikipe y’igihugu ikwiriye kugenderaho abihamisha kukuba ariwe muzamu watsinzwe ibitego bike ugereranije n’abandi bose bari guhamagarwa mu mavubi ndetse bikaba byanatanze umukoro ukomeye kubarebwa no guhamagara abakinnyi bakinira ikipe y’igihugu.

Nkwibutse ko uyumusore Hakizimana Adolphe akinira ikipe ya Rayon Sport akaba anayimaze mo imyaka igera kuri 3 ndetse uyumusore akaba akomeje kwerekana ko ibyo yigiye kubazamu bakomeye nka Olivier Kwizera yabizingatiye ndetse akaba anabikoresha nkuko bikwiriye akaba anakomeje kugenda abigaragaza yandika amateka yo kuba umuzamu utari watsindwa igitego mugihe ari mu izamu ry’ikipe y’igihugu.

Related posts