Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Hagiye hanze amategeko 3 agenga abantu bakundana niba utayakurikije menya ko kakubayeho

Kugirango urukundo rugende neza kandi rugere kure nk’ibindi byose dukora kuri iyi si ,urukundo narwo rugomba kugira amategeko yarwo, Ni ukuvuga nkuko ku kazi ,mu rugo cyangwa nahandi hose mugira amategeko agenga ibyo mukora niko n’urukundo ubwarwo rugira amategeko ndetse uwabashije kuyubahiriza ,birangira urukundo rwe rugeze kure , aya rero niyo mategeko agenga urukundo uko ari 3 :

Guhana amakuru : Ushobora kumva aka kantu koroshye ariko reka nkubwire ko ikintu cya mbere ari amakuru , hari uburyo umuntu yirirwa ahuze ahugiye mukazi ,cg se agataha ananiwe avuye mukazi ,ariko nuramuka utamenyesheje umukunzi wawe ikirigutuma uba busy cg utamuvugisha mbese ukamwima amakuru ,we mu mutwe azatangira kumva ko wamurambiwe cg utamukunda ,niyo mpamvu rero ukwiriye kwita ku guhanahana amakuru hagati yawe n’umukunzi wawe.

Kwizerana ,kuba umunyakuru  biherekeza urukundo : Urukundo rwabuzemo ikizere nkubwije ukuri ntaho rugera ,kuko akenshi urukundo rwubakiye ku kuri no kwizerana ,iri tegeko rero iyo ryapfuye hari byinshi byangirika mu rukundo .

Kubabarirana no kwibagirwa : Twese dukora amakosa mu buzima ndetse ayo makosa ashobora kwisubiramo inshuro nyinshi zishoboka ,rero  kugirango urukundo rukomere ni uko abantu babiri barurimo bagomba kwiga kubabarirana no kwihanganirana igihe habayeho ikosa kuko uwo mukundana si marayika ngo ntazakosa ,urumva byagenda bite uramutse uri umuntu udakunda kubabarira ,cg uri umuntu ugira inzika ku buryo ryakosa uhora uryibutsa uwo mukundana.

Related posts