Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Hagaragajwe igituma abatwara amakamyo bakora impanuka za buri kanya , gusa ariyo bagaragaje yababaje benshi cyane

 

 

Abashoferi b’amakamyo bibumbiye muri koperative yitwa United Heavy Truck Drivers of Rwanda UHTDRC, yasobanuriye polisi ko hari byinshi bibatera gukora impanuka harimo n’umuhangayiko wo guhembwa nabi, bikabaviramo urupfu cyangwa ubumuga.

Inkuru mu mashusho

 

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda (Traffic Police) ryahuye n’abashoferi b’amakamyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Nyakanga 2023, ribasaba korohera ibindi binyabiziga n’abagenda n’amaguru.

Umuyobozi wa Traffic Police, CP Gerard Mpayimana avuga ko abashoferi b’amakamyo basuzugura abagenda n’amaguru cyangwa ibindi binyabiziga bito, cyane cyane abanyonzi n’abamotari, bikavamo impanuka zihitana ubuzima bw’abatari bacye.

CP Mpayimana ati “Kubera ko muba mutwaye ikimodoka kinini, muhutaza abanyamagare, abagenda n’amaguru ndetse n’abagenda na moto, abo bantu murababangamira cyane rwose, cyane ariko!”

Ati “Ni yo mpamvu 83% by’impanuka twavuze usanga harimo umunyegare wakwaburiye i Kayonza, Ngoma cyangwa Kirehe umanuka hariya, uramukwabura na kiriya kintu cy’inyuma cyawe, kandi wamara kumukurura ntubimenye ugasiga umuntu yapfuye ukigendera ukumva ko ubaye umugabo, ntabwo ari byo!”

Komiseri wa Traffic Police avuga ko buri mwaka mu Rwanda abantu 5 mu bihumbi 100 bapfa bazize impanuka zibera mu muhanda, bakaba bahwanye na 650 muri miliyoni 13 zituye u Rwanda, n’ubwo imibare y’umwaka ushize wa 2022 yerekana ko abazize izo mpanuka barenga 800.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu mpamvu ziri ku isonga ziteza impanuka harimo ubusinzi, uburangare, umuvuduko ukabije, ubumenyi buke ndetse no gutwara ikinyabiziga umuntu afite ibindi atekereza.

Abashoferi b’amakamyo barimo abambukiranya imipaka bemera ko izo mpamvu ziriho, ariko cyane cyane iyo gutwara ibinyabiziga bahangayitse (stress iterwa n’uko ngo baba bafite ibindi ubwonko buhugiyeho).

Hari uwagize ati “Ibibazo nyamukuru ni stress, gutotezwa n’umukoresha ndetse n’ubukene buterwa n’uko amafaranga baduhemba tuyatanga ku bikenerwa byose mu rugendo, nta masezerano y’akazi twagiranye n’umukoresha, iyo ukomeje kwizirika ku kazi havamo impanuka kuko uba ujagaraye”.

Undi mushoferi w’ikamyo yambukiranya imipaka avuga ko hari n’ibyangirika ku modoka cyangwa ku bicuruzwa bagasabwa kuba ari bo bishyura nyamara atari impamvu zibaturutseho, bikaviramo benshi gufungwa iyo abakoresha babajyanye mu butabera.

Perezida wa Koperative UHTDRC, Bagirishya Hassan avuga ko barimo gushaka inzego zibishinzwe kugira ngo bazigezeho ibibazo biri mu bashoferi b’amakamyo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Réné Irere avuga ko ibibazo abashoferi b’amakamyo bafitanye n’abakoresha babo bifite ingaruka ku mutekano wo mu muhanda, na we akaba abagira inama yo kugana inzego zibishinzwe.

Related posts