Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Hafi y’umupaka w’u Rwanda Abanye-Congo batwitse Imodoka ya MONUSCO banafunga imihanda. Ngaya amakuru agezweho muri Congo!

Muburasirazuba bwa repuburika iharanira demokarasi ya Congo ibintu bikomeje kudogera, kurubu abaturage batuye muri kano gace bazindukiye mumyigaragambyo ikomeye cyane aho bazindutse bamagana ingabo za MONUSCO bavugako ntakintu nakimwe izi ngabo zimariye repuburika iharanira demokarasi ya Congo ngo ndetse usibye kuba aba basirikare ba MONUSCO biba umutungo kamere wa DR Congo ngo aba baturage barakeka ko baba banatera inkunga ingabo za M23.

Nkuko twagiye tubibagezaho mumakuruyacu yabanje, repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yohereje abasirikare benshi cyane mugace ka Goma kubera ubwo ba bwinshi cyane aba barwanyi bateye leta ya DR Congo ndetse hakaza kubaho n’imyitozo idasanzwe yo gukaza umutekano muri akagace ka repuburika iharanira demokarasi ya Congo. ibi byo kohereza abasirikare benshi mugace ka Goma, byatumye abashinzwe umutekano muri akagace batangaza ko ntamyigaragambyo yemewe murwego rwo gukaza uyumutekano.

Nyuma yuko abasirikare ba leta ya Congo ndetse n’abashinzwe umutekano muri iki gihugu batangaje ko bahagaritse imyigaragambyo, abaturage batandukanye baciye murihumye ingabo za Congo FARDC maze birara mumihanda batera amabuye ingabo za MONUSCO ndetse bagerekaho no gutwika imodoka za MONUSCO.

Ibi bikorwa byakozwe n’abaturage byabaye ikimenyetso kibi cyane ndetse byatumye Ingabo za MONUSCO zirushaho guhangayikishwa n’umutekano w’ikigihugu, niba abaturage bashobora gukora ibikorwa nkibi birimo kuba batwika ibinyabiziga bya ndetse no gufunga umuhanda, nyamara wareba uburyo leta ntacyo biyibwiye ibyo abaturage baba bakoze bikarushaho guca intege abasirikare ba MONUSCO batangaza ko bababaje gutanga ibyo bafite kubw’umutekano w’umuturage.

Related posts