Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Waruziko habayeho umunyezamu watsinze ibitego bitatu(hattrick) mu mukino umwe?

Ushobora kuba uzi byinshi mu mateka y’umupira w’amaguru, ariko se waruziko habayeho umunyezamu watsinze ibitego bitatu mu mukino umwe ibizwi nka hattrick?, Amateka y’umupira w’amaguru abitse uduhigo twinshi twakozwe n’abamwe mu bakinnyi babayeho ndetse nanubu benshi baracyashyiraho uduhigo cyangwa bagakuraho utwari dusanzwe.

Ibi byabaye mu mwaka w1999 ubwo UmunyaParaguay Jose Luis Chilavert yatsindaga Penaliti eshatu ikipe ye ya Velez Serafield yari yabonye mu mukino banyagiyemo Ferro Carril Oeste ibitego 6-1. Ni umuhigo uyu munyezamu Jose Luis Chilavert yihariye kuko mu makipe y’ababigize umwuga, ntawundi munyezamu urabasha gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe.

Uyu kandi uretse kuba yaratsinze hattrick, ari no ku mwanya wa kabiri mu banyezamu batsinze ibitego byinshi mu gihe cyabo cyo gukina umupira w’amaguru kuko yabashije gutsinda ibitego 67 mu buzima bwe bwose nk’uwabigize umwuga. Aza inyuma y’undi munyezamu w’Umunyabrazil Rogerio Ceni ufite ibitego 131

Pasiteri Aburahamu ari guca abakirisitu amafaranga ibihumbi 310 ngo abajyane mu ijuru

Nimba urwaye izi ndwara ntuzongera kurya ibigori.

Mu busanzwe umunyezamu imikinire ye ntimwemerera cyangwa ngo imuhe amahirwe nk’ayabandi iyo bigeze ku ruhande rwo gushaka ibitego, ahubwo inshingano ze mu kibuga usanga ari ukurinda izamu ry’ikipe ye akabuza ikipe bahanganye gutsinda ibitego kuko we aba anemerewe gukoresha ibice byose by’umubiri cyane cyane amaboko. Ntibisanzwe rero kumva ko habayeho umunyezamu watsinze ibitego bitatu mu mukino umwe.

Related posts