Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Guterura imbwa bituma umuntu abaho igihe kirekire nawe uragirwa inama_ Ubushakashatsi

 

Buri wese yifuza kubaho igihe kirekire nuko bitajya bishoboka ngo bigende nk’uko muntu abyifuza.Muri rusange hari ubwo muntu ahitamo ibyo atekereza ko bimubera igisubizo ariko bikarangira ntacyo bifashij.N’ubwo bitajya byoroha , ubushakashatsi bwagaragaje ko inyamaswa zishobora kugira uruhare mukuramba kwa muntu.

Nyamara burya imbwa kimwe n’izindi nyamaswa , zishobora gutuma abantu bamwe na bamw bakira ihungabana ndetse n’abandi basanzwe  batazitunze bakifuza kuzitunga.Inyamaswa zibana n’abantu zitera umunezero gusa byashimangirwa n’abazifite, Nk’uko ikigo gishinzwe gukumira Indwara muri Amerika (CDC) kibivuga , gishimangira ko gucirira imbwa no korora utundi tunyamaswa two mu rugo nk’ipusi bifasha cyane ubigize by’umwihariko ku buzima bwe bwo mu mutwe aho ashobora gukira umujagararo, umuhangayiko ndetse n’ubundi burwayi bubushingiyeho.

Ubushakashatsi bwasohotse mu 2019 mu Kinyamakuru American Heart Association bwagaragaje ko mu bantu barama igihe kirekire abenshi bakunze kuba baraciririye imbwa, ndetse bunagaragaza ko bifasha mu kugabanya ibyago by’ibitera impfu ku rugero rwa 24% ugereranyije n’uko bigendekera abantu baba batoroye ayo matungo.

Ni ubushakashatsi bwayobowe na Caroline K. Kramer, aho we kimwe n’itsinda bafatanyije bavuga ko ukwiye guhita wisubiza uti “YEGO” mu gihe cyose wakwibaza niba gucirira imbwa byagufasha kwiyongerera

igihe cyawe cy’uburame.Ubushakashatsi bwa vuba bugaragaza ko imbwa zishobora gufasha umuntu mu mikorere myiza y’umutima we, cyane cyane binaciye mu kanya runaka ashobora gufata akina na yo ndetse bikaba byanamuzamura ku rugero rw’imibanire ye n’abandi.

Visi perezida w’Ikigo cya Bond gikora Ubushakashatsi ku nyamaswa zishobora kubana n’abantu (HABRI), Lindsey Braun, yavuze ko “ubushakashatsi bushingiye kuri siyansi bwerekanye ko uburyo umuntu abanyemo n’inyamaswa runaka,bishobora kugira uruhare mu marangamutima ye, imitekerereze, ubuzima bwe bw’inyuma ku mubiri ndetse no kumugabanyiriza umuvuduko w’amaraso.”Yongeye ko inyungu nyinshi zo kubana n’izo nyamaswa, zihishe mu kugira ubuzima bwiza bw’igihe kirerekire umuntu akaramba.

Related posts