Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Gutakambira urukiko kwa Hon Eduard Bamporiki kwarwanyijwe n’ubushinjacyaha kubw’impamvu ikomeye bagaragaje

Kuri uyuwambere, Urukiko rukuru rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha ubujurire bw’uwahoze ari umunyabamabanga wa leta muri ministeri y’umuco N’urubyiruko Hon Bamporiki Eduard nyuma yuko ahamwe n’icyaha cyo gukoresha ububasha yarafite akabukoresha munyungu ze bwite ndetse akaba yari yakatiwe igifungo kingana n’imyaka4 ndetse n’ihazabu y’asaga millioni 60, ariko akaza kujuririra ikigihano aho we n’abamwunganira mumategeko basaba ko yagabanyirizwa ihazabu ndetse n’igihano yakatiwe kikaba cyasubikwa.

Iburanisha ryari riyobowe n’inteko y’abacamanza batatu. ubushinjacyaha bwari muri iriburanisha bukaba bwari buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri mugihe Hon Eduard Bamporiki nawe yarahagarariwe n’abanyamategeko babiri aribo Me Habyarimana Jean Baptista ndetse na Me Evode Kayitana. nk’ibisanzwe ku isaha ya saambiri n’iminota mirongwitatu nibwo iburanishwa ryari ritangiye kwikubitiro hasomwa ubujurire bwa Hon Bamporiki Eduard.

Nkibisanzwe habanje gusomwa imyirondoroye maze abazwa niba ariyo nawe arabyemeza, nyuma hasomwa ubujurire bwe aho yasabaga ko igihano yahawe cyasubikwa ndetse akaba yagabanyirizwa n’ihazabu. abajijwe niba ubujurire yatanze aribwo nawe arabyemeza ko aribwo. nyuma yaha Hon Bamporiki yahawe umwanya ngo agire icyo avuga kuri ubu bujurire bwe, ariko kandi ubushinjacyaha bukaba bwaje guhita bugaragaza inzitizi ko nabwo bwari bwajuririye icyemezo cy’urukiko cyari cyemeje ko Hon Bamporiki Eduard yafungwa imyaka igera kuri 4 ndetse akaba yacibwa ihazabu y’asaga million 60 mugihe ubushinjacyaha bwavuze ko bwari bwajurye busaba ko Bamporiki yafungwa imyaka igera kuri 20 ndetse akaba yanacibwa ihazabu y’asaga millioni 200.

Uruhande rwa Bamporiki rwahise ruhakana ubwo bujurire ndetse abanyamategeko be baza kwemeza ko ubwo bujurire butigeze bugaragara muri systeme isanzwe itangirwamo ubujurire ndetse aba banyamategeko baza gusaba ko ubujurire butari muri systeme butaza guhabwa agaciro ngo kuko butigeze bugaragazwa mbere yuko umukiriya wabo agera murubanza. ibi byaje guteza impaka ndende zamaze hafi isaha n’igice ndetse bituma inteko y’abacamanza y’iherera maze iza kugaruka yemeza ko urubanza rukomeza.

Ubwo bamporiki yavugaga kuri iki kibazo, abifashijwemo n’abanyamategeko be uyumugabo yagaragaje imbogamizi ikomeye cyane yo kuba yafungwa aho yavuzeko afite umugore urembye cyane ko ndetse binasaba kumuvuza n kumukurikirana ngo kandi ntawundi afite wamwitaho, uretse ibyo uyumugabo yatakambiye inteko y’iburanisha ko nkuko amategeko abiteganya ko mugihe uregwa yorohereje abacamanza akemera icyaha nt’amananiza ko aba afite amahirwe yo kuba yagabanyirizwa igihano. uyumugabo usibye ibi yagaragaje kandi yanatangaje ko yakoreye igihugu ndetse akanagira uruhare rugaragara mubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda ariko yongeraho ko kuba yarakoreye igihugu ataricyo cyatuma akora ibyaha. yakomeje asaba ko yakurirwaho igihano cyo kuba yafungwa maze akaba yakora igihano yahawe ariko kikaba cyasubikwa ndetse akaba yagabanyirizwa ihazabu yaciwe ngo ikaba yava kuri million 60.

Ubwo ubushinjacyaha bwafataga ijambo bwagaragaje ko uwo buri gushinja adakwiriye kuba yasubikirwa ibihano, ngo ahubwo akwiriye kuba yakongererwa ngo kuko ibyo yari yahawe bidahwanye n’ubukana bw’icyaha yakoze. kugeza ubu abatari bake bakomeje kwibaza uko iki kibazo kizarangira, ariko kandi bagakomeza guhanga amaso no gutegerezanya amatsiko menshi umwanzuro w’urukiko cyane ko abanyamategeko ba Hn Eduard Bamporiki bakomeje kwitsa cyae kumpamvu zuko umukiriya wabo yakoreye igihugu ariko nyamara ubushinja cyaha bugakomeza gutsimbarara kukuba igihano uyumugabo yahawe ari igito ndetse ngo kidakwiranye n’uburemere bw’ibyo bamushinjaga.

Related posts