Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Gusubiranamo kwa Mupenzi Etoo na Adil ba APR FC byatumye uyumutoza ashyira hanze amabanga ya Etoo ko arimubifuza gusenya Rayon Sport

Hashize iminsi itari mike muri APR FC hajemo Rwaserera idasanzwe ndetse no gushwana shwana bya hato na hato. ibi byatumye uwari umutoza w’iyikipe ananirwa kwihangana ndetse anatangaza byinshi byabaje benshi mubakundaga uyumugabo Mohammed Eradi Adil watozaga iyikipe guhera mumpeshyi ya 2019.

Mubyukuri uyumutoza wahanishijwe kumara ukwezi adatoza ndetse atanemerewe kuba yagera aho bakorera imyitozo, yabwiye igihe dukesha ayamakuru ko gukorera muri APR FC kuriwe byari byiza ngo ariko yabanje kujya ahura nutubazo tumwe na tumwe twazanwaga n’ushinzwe gushaka abakinnyi Mupenzi Etoo ngo nkaho yaguraga abakinnyi badakenewe ngo ahanini akabakura muri Rayon Sport ngo kugirango ayibabaze ngo ndetse ayisenye ngo mugihe kubwuyumutoza atabibonaga nkubunyamwuga. Nyuma rero yuko ngo uyumugabo arambiwe ibyo abo bakinnyi badashoboye bakoreraga mukibuga akaza no kubitangaza ngo kuko yarababajwe nuko abakinnyi bakabaye bafatanya kugera kuntego ikipe yari yaramuhaye yaje kubishyira kumugaragaro ko atishimiye imyitwarire y’aba bakinnyi.nyuma yuko abitangaje byaje gutuma ikipe imuhanisha igihano kingana no kumara ukwezi adakora ndetse ngo akaba atari no kuzaguhemberwa.

Nyuma yuo uyumugabo ahanwe ngo yaje kumenyesha abanyamategeko be maze bamubwira ko ibihano yahawe binyuranyije n’amategeko ndetse ngo kubwe abibonamo agasuzuguro ngo ndetse akanatekereza ko byaba bifite aho bihuriye na Mupenzi Etoo ngo bashwanye aho ngo yashakaga no kwivanga mukazi ke. uyumugabo yongeyeho ko mu Rwanda ikipe yakundaga ari ikipe ya Rayon Sport ndetse anatangaza ko ariyo kipe kubwe abona izatwara igikombe cya Championa ngo kuko ifite byinshi cyane irusha amakipe yose yo mu Rwanda.

Related posts