Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

DRC: Igitondo kibi cyane kubanyecongo batuye mu burasirazuba bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo. Ngiyi inkuru y’incamugongo!

Gushoza intambara kwa M23 kungabo za leta FARDC, nikimwe mubyamaze ubwoba indi mitwe yitwaje intwaro isanzwe ikorera mugace k’uburasirazuba bw’ikigihugu.Mugitondo cyo kuri iki cyumweru, Amakuru azindutse avugwa muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo nuko abarwanyi ba FDLR nabo baba bongeye kubyutsa umutwe nyuma yuko FARDC iherutse kubatsinda ndetse benshi mubari abarwanyi b’uyumutwe bakaza gutabwa muri yombi, ariko baka bongeye gusa naho batinyuka bakongera kubyutsa umutwe.

Hari hasanzwe havugwa cyane umutwe wa M23, ndetse mubanye Congo batangariye imbaraga n’ibikoresho aba barwanyi bafite, niko gutangira kwemeza ko aba barwanyi baba bafite ababafasha, ndetse ntibahwemye no gutunga intoki abo batunga nubwo aba barwanyi ba M23 baje guhakana bivuye inyuma ibijyanye n’ubufasha ubwo aribwo bwose baba bahabwa n’uwariwe wese.

Rero inkuru y’inca mugongo izindutse ivugwa, mugitondo cyo kuri uyumunsi kuwa 26 Kamena, ibintu byarushijeho kuba bibi cyane aho abarwanyi bo mumutwe wa FDLR ndetse nabo muri Mayi mayi, biraye mubaturage bo muri kivu y’amajyaruguru batangira kwica abaturage babahora ko ngo kuwa 21 Kamena, aba baturage baba barimye ibyo kurya aba barwanyi ndetse kurubu bakaba bari kugenda bakabasahura ubundi bakabica babahora ibyabo.

Nubwo ibi byose biri gukorwa n’aba barwanyi ba FDLR birikwitirirwa ko ari M23, ariko kugeza ubu abarwanyi ba M23 bari mumujyi wa bunagana nkuko bahirukanye ingabo za leta akaba aribo bari kugenzura uyumujyi, akaba ariyo mpamvu umuvugizi wa M23 Col Willy yamaganiye kure ibirego bashinja M23 byo kwica aba sivile.

Bikomeje kuba bibi cyane muri ikigihugu, ndetse bikomeje gutera agahinda cyane abarebera hafi ibibera muri Congo, kuberako benshi mubaturage bari kubirenganiramo kandi nyamara hari icyo leta ya Congo yakora igahashya burundu izi ntambara zashegeshe amajyaruguru y’uburasirazuba bw’ikigihu. ayamakuru yose ndetse n’andi uzakugenda ubona, turakesha umunyamakuru wacu uri igoma.

Related posts