Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Gushamburiya kwa #Rayonsports Yamaze Gusinyisha undi mu kinnyi wa gatatu(3) w’igikurankota.

Nyuma yaho Rayon Sports isinyishirije abakinnyi 2 barimo Rafael Osaluwe na Hirwa Jean de Dieu, yamaze kumvikana na myugariro wa Police.

Ikipe ya rayon sports ikomeje gushamburiya aho ikomeje gukora iyo bwabaga kugira ngo irebe ko umwK utaha w’imikino yazitwara neza kurusha uko yitwaye muri uyu mwaka aho yagaragaje umusaruro utarishimiwe n’abakunzi bayo nyuma yo kubura igikombe na kimwe gikinirwa hano mu rwanda.

Nyuma yaho Iranzi Jean Claude amaze kujya muri Amerika , ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagiye murungabangabo bimaza aho bakura umukinnyi mwiza ukina kuri gatatu mu Rwanda.

Rayon Sports ifite abakinnyi 2 bakina kuri gatatu barimo Muvandimwe Jean Marie Vianney na Mujyanama Fidele ariko Mujyanama akaba azesererwa , bikaba bivuze ko Rayon Sports izaba isigaranye umukinnyi 1 ukina kuri Gatatu.

Amakuru kglnews.com yamenye ni uko Rayon Sports yamaze kumvikana na myugariro wa Police FC, Mucyo Derrick ukina ku ruhande rw’ibumoso, na we bivugwa ko ashobora kuba yarasinyiye iyi kipe yambara ubururu n’umweru mu cyumweru gishize.

Kuri ubu abakunzi ba rayon sports bakomeje kugaragaza inyota yigikombe bamaze imyaka itatu badatwara aho bemera ko bazakora iyo bwabaga ariko bagafasha ikipe yabo kwitegura neza umwaka utaha kugira ngo bazabashe kwihesha ishema.

Rayon sports imaze Iminsi ivugwamo gusinyisha abakinnyi kuri ubu ubuyobozi bw’iyi kipe buratangaza ko hari bamwe babitirira gusinyisha abakinnyi kandi bitabaye.

Related posts