Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Gushaka sibyacu: Dore ibyamamare nyarwanda bikomeye cyane ariko bidakozwa ibyo gushaka cyangwa se gushyira abana mu mago

Ubundi ubusanzwe umuntu wese akura afite inzozi zo kuzaba umugabo kandi kuba umugabo nukubaka urugo ukaba wagira umuryango, muri iyi nkuru rero nkuko twagiye tubisabwa n’abasomyi bacu tugiye kubagezaho bimwe mu byamamare nyarwanda bikomeye ariko bidakozwa ibyerekeranye no gushaka cyangwa se gushyira amago nk’uko bikunze kuvugwa n’urubyiruko muri iyi minsi.

Reka duhere ku cyamamare kizwi muri sinema nyarwanda Irunga Ronge w’imyaka 55 y’amavuko akaba yaramamaye muri filime zirimo nka Operation triquaze, city maid, n’izindi uyu iyo umubajije ibyo gushaka akubwira ko gushaka ari byiza ariko kudashaka bikaba byiza kurushaho akaba ndetse atangaza ko ubwe akiri Imanzi gusa avuga ko mu gihe azabona uwo bahuje azashyira amago.

Ikindi cyamamare kidakozwa ibyo gushaka ni Niyitegeka Gratien w’imyaka 45 y’amavuko uzwi nka Seburikoko, Sekaganda, n’ayandi bitewe n’uburyo yagiye amenyekana cyane muri izo filime uyu iyo abajijwe ibyo gushaka ahita abyitarutsa ntabe yagira byinshi abivugaho.

Reka dukomereze ku cyamamare gikunzwe na benshi cyane cyane abakunda ruhago uyu ntawundi ni Rugangura Axel ukunze kwiyita Garçon Bombo Shokora w’imyaka 35 akaba azwi cyane mu kogeza ndetse no gusesengura imipira akaba garagiye avugwa mu rukundo n’umu diaspora ndetse akaba yaragiye atangaza ko azashyira amago nyuma y’igikombe cy’isi cya 2022 cyabereye Qatar gusa abakunzi be bakaba barategereje amaso agahera mu kirere.

Undi kandi ni umuhanzi ukunzwe cyane Ruhumuriza James cyangwa se King James w’imyaka 33 wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo Birandenga, Abubu, ndetse n’izindi uyu akaba yaragiye avugwa mu nkundo n’abakobwa benshi bagiye batandukanye ariko iyo umubajije ibyo gushaka arataruka.

Ikindi cyamamare ni umuhanzi Kitoko w’imyaka 38 wagiye uvugwa mu nkundo n’abakobwa batandukanye ariko nawe akaba adakozwa ibyo gushaka dore ko kuri ubu nyuma yo gusoza amasomo ye ya Kaminuza mu gihugu cy’ubwongereza ari naho yakomeje kwibera.

Uwizeye Mark uzwi nka Rocky Kirabiranya cyangwa se Kimomo w’imyaka 32 wamenyekanye mu gusobanura filime nawe ni umwe mu basitari badakokwa ibyo gushaka cyane ko aba adashaka no kubigarukaho cyane uyu kandi ibyerekeye urukundo rwe akaba akunze kubigira ibanga cyane.

Dusoza kandi reka tubabwire umusore witwa Benimana Ramadhani uzwi nka Bamenya bitewe nuko iyi filime yagiye ayimenyekanamo cyane gusa uyu nawe ntakozwa ibyerekeye gushaka akaba ndetse iyo abibajijwe asubiza abica ku ruhande cyane.

Related posts