Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Gukundana n’umugabo wubatse ntabizi byanzinuye kongera gukunda ,umukobwa wababajwe n’uwo yakundaga.

 

Umukobwa w’imyaka 28,yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu yamaze imyaka irenga 2 akundana n’umugabo ufite urugo amubeshya ko ari umusore ndetse bemeranwa kubana ariko aza gusanga yaramubeshyaga none bikaba byarazinuye kongera gukundana burundu.

Uwo mukobwa ati ; ‘’Nakundanye n’umugabo witwara gisore arambeshya turakundana karahava,tumarana imyaka ibiri irenga atarigeze ambwira ko yubatse ndetse afite umugore n’abana babiri. Yanyerekaga urukundo akanyitaho muri byose kuko ntacyo nigeraga muburana mu minsi yose twamaranye.

Twahuriye mu kazi,nyuma aza kumbwira ko yankunze ansaba ko dukundana ndamwemerera kuko nanjye nabona ari umusore mwiza. Naje guhindura akazi njya gukorera ahandi ariko ntibyatubuza gukomeza gukundana.Naje kwirukanwa kuri ka kazi uwo mugabo aramfasha anshakira aho mba akajya anyishyurira inzu kuko nta handi nari mfite ho kuba kandi nta n’ubushobozi bwo kwiyishyurira inzu,akora ibishoboka byose anshakira n’akandi kazi.

Urukundo rwacu rwarakomeye tugasohoka,tukagirana ibihe byiza ndetse tugera ubwo dutegura n’ubukwe kuko nabonaga ari umusore utagira uko asa. Nyamara aho yari yaranshakiye inzu yo kubamo nasanze nturanye n’urugo rwe, ari ibipangu bituranye ariko sinari mbizi kuko iyo namusuraga yanjyanaga mu nshuti ze z’abasore akambeshya ko ariho aba.

Nyuma umugore we yaje kumenya ko umugabo we ashobora kuba amuca inyuma ashakisha amakuru yose kugeza amenye ko ari njye nubwo tutari tuziranye. Uwo mudamu yaje kunshaka arambona ndetse turahura ambwira ukuri kose kandi nsanga niko biri koko nubwo nari nabanje kwanga ibyo yambwiraga numva ambeshya.

Umugore yambwiye ko yabonye ifoto yanjye akabona ari umukobwa atazi muri telefoni y’umugabo akagira amakenga kuko ngo yabonaga hari ukuntu yahindutse ahita yibwira ko uwo mukobwa abonye ku ifoto yo muri screen ya telefoni y’umugabo ko hari byinshi ihishe, nuko atangira gushakisha nimero yanjye kugeza tuvuganye maze turanabonana.
Yarampamagaye ambwira ko ashaka ko tubonana kandi ko amfitiye ubutumwa ashaka kumpa,nuko ndemera turabonana.

Nkimukubita amaso nabonye ari umugore w’igitangaza, mwiza cyane dore ko yari umumetisi, asa neza, ateye neza cyane kandi ubona ko yiyubashye. Mu by’ukuri ntahantu twari duhuriye. Nuko atangira kumbaza aho nziranye n’uwo mugabo maze mubwira ko ari fiancé wanjye. Ambaza uko twamenyanye mbanza kwanga ariko nyuma ndamubwira kuko yabimbazaga mu kinyabupfura kinshi nta mujinya cyangwa kunyereka ko hari n’aho ahuriye n’uwo mugabo.

Akimbwira ko ari umugore w’isezerano w’uwo mugabo ,nabaye nk’utaye ubwenge nanirwa kubyakira, namaze nk’umunota numva ntazi aho ndi. Nuko aranyegera ambwira ko ngomba kwihanganira ibyo menye kuko ari ko kuri kandi ko uwo mugabo yambeshye bikomeye.

Yarambwiye ati’’ Ndakubwiza ukuri ko umugabo wanjye nta kibazo na kimwe dufitanye kandi arankunda pe, kandi ibyo agukorera ni nka kimwe mu ijana cy’ibyo ankorera kuko burya iyo mwasohokanye mukajyana mu kabari, jyewe anjyana hanze kuko nubu tuvuye muri Kenya muri iyi minsi.

Ibyo yambwiye byose niko byari bimeze kuko koko bari bamaze iminsi hanze, umugabo yarambeshye ko ari muri misiyo mu kazi.Uwo mugore yanjyanye mu rugo rwabo nsanga turaturanye neza, nibonera ukuri kuko n’amafoto yabo y’ubukwe amwe yari amanitse muri salon yabo n’abana be bose barasa. Nta kindi nari ntegereje kirenze ibyo nari mbonye byose,gusa namusabye imbabazi kuko iyo mba narabimenye kare sinari kumuhemukira ngo ntume umugabo we amuca inyuma ngo urukundo nari naramuhaye rugere ku rwego rwari rugezeho.

Kuva ubwo naramwanze nanga n’ikitwa umugabo wese aho ava akagera kuko ibyo byambayeyo byaje byiyongera ku kindi gikomere nari mfite, kuko nari narakundanye n’undi musore aza gupfa, ngize ngo ndishumbusha bingendekera gutyo. None ubu numva byararangiye kuko sinakongera kubona imbaraga zo kongera gukundana ukundi.

Related posts