Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Gukosora amakosa yagaragaye kuri Bénin, umucyo ku kurara mu cyumba kimwe ari bane, abafana, ubukonje bwinshi! Amavubi amerewe ate i Durban umunsi umwe mbere y’umukino?

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi iri mu mujyi wa Durban wo muri Afurika y’Epfo kuva ku wa Gatandatu taliki 8 Kamena 2024, aho yitabiriye umukino azakirwamo n’Ingona za Lesotho mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 kizabera mu bihugu bya Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique.

Amavubi acumbitse muri Hoteli y’inyenyeri eshanu yitwa The Capital Zimbali Hotel iherereye mu gace ka Ballito mu Mujyi wa Durban.

Iyi hoteli iherereye ku nkengero z’Inyanja y’Abahinde hafi y’ikibuga cy’indege cya King Shaka International, cyane ko ari iminota 15 gusa ukaba uyigezeho.

Mu gihe haburaga iminsi ibiri ngo gakinwe umukino wa kane wo mu itsinda C u Rwanda rufitanye na Lesotho, kuri iki Cyumweru taliki 09 Kamena abakinnyi n’abayobozi bagize Ikipe batanze ishusho rusange y’uko Ikipe ihagaze.

Visi-Perezida wa FERWAFA, akaba n’uwaherekeje Amavubi i Durban muri Afurika y’Epfo, Mugisha Richard yavuze ko biteguye neza, ko n’ubwo ikirere gikonje cyane bitazababuza gukosora amakosa yagaragaye ku mukino wa Bénin.

Ati “Uretse imbeho itandukanye n’aho twari turi ariko mu ncamake umwuka umeze neza, rero birumvikana umukino, ukiba urugero nkanjye nk’umwihariko ndetse n’umunyamabanga twagiye kubonana n’abakinnyi muri rusange.”

Yakomoje ku mpumeko abakinnyi barimo nyuma y’umukino wa Bénin ati “Birumvikana nk’abakinnyi bari bababaye, twese nta n’umwe wari wishimye. Icy’ingenzi ntabwo ari ukubabara gusa ahubwo ni ukwigira ku makosa aba yarabaye ku munsi wa mbere ariko umwuka umeze neza, abakinnyi bameze neza bararyama neza. Ibindi bijyanye n’imibereho yabo, bimeze neza nk’uko mwabibonye nta kibazo mu by’ukuri igihari bafite umwuka uganisha ku kugira ngo bakosore amakosa yose yakozwe.

Yasoje agira ati “Kuko barabizi ibyabaye twarabibonye twese nk’Abanyarwanda, twese birumvikana ko ntawe byashimishije ariko ntekereza ko nabo ntabwo byabashimishije kurenzaho kuko inshingano zabo ntabwo bazubahirije. Rero bafite icyizere ku buryo twibwira ko twiteguye ibirenze ibyo twabonye mu mukino wa mbere.”

Yanashyize kandi umucyo ku byavuzwe ko abakinnyi b’Amavubi barara ku bucucike bwa bane mu cyumba kimwe, maze agira ati “Nkuko muri iriya hoteli mwayibonye ifite inyenyeri 5, igiye rero ifite ibyumba binini ikaba ifite n’aho yakirira abantu, ariko bikaba ari ibyumba bitandukanye. Ni ukuvuga ngo ni icyumba kimwe gishobora kuba gifite ibitanda 2, hakaba hari n’ikindi gishobora kuba gifite ibitanda 4 noneho hakaba hari aho bahurira ariko mu by’ukuri buri wese akaba arara ku gitanda cye kandi kinini.

Yangeyeho ko “N’ubundi abakinnyi basanzwe bararana mu cyumba ari 2, ni ibintu bizwi biri mpuzamahanga. Birumvikana abarara bonyine ni abayobozi n’abatoza. Ibyo kuvuga ngo abantu bararanye mu cyumba ari 4 ibyo ntabwo byabaye.”

Mugisha Richard kandi yavuze ko nk’uko byagebze muri Côte D’Ivoire bakoranye na Ambassade y’u Rwanda muri Ghana na Côte D’Ivoire bagakangurira abafana kuza, n’ubundi baza gukora ubukangurambaga maze diaspora nyarwanda muri Afurika y’Epfo bakazaza gushyigikira u Rwanda kuri Stade yitiriwe Moses Madhiba.

Yanzuye avuga ko ubuyobozi bwagerageje gukora ibishoboka byose ngo ikipe izitware neza ndetse ko ibi bitanga icyizere kuri Lesotho ibanziriza u Rwanda mu kuyobora itsinda C; ibintu ahurizaho na myugariro Mutsinzi Ange Jimmy uvuga ko “imyitozo iri kugenda neza kimwe n’ibindi byose hano muri Afurika y’Epfo”.

U Rwanda rurakirwa na Lesotho kuri uyu wa Kabiri taliki 11 Kamena 2024 kuri yitiriwe Moses Mabhida [Stadium], mu mujyi wa Durban uri ku nkombe z’iburasirazuba bwa Afurika y’Epfo n’intara ya KwaZulu-Natal; umujyi kandi wamamayeho kubaho abantu b’amoko atatu barimo Abanyafurika, Abahinde n’abakoloni mu gihe cy’irondaruhu rikomeye rya “Apartheid”.

Amavubi yiteguye neza Lesotho [Omborenga Fitina ku mupira]
Hakim Sahabo na Niyomugabo Claude
Mutsinzi Ange Jimmy [imbere ya Sibomana Patrick “Papy” mu mujyi wa Durban] yemeza ko buri kimwe cyose kimeze neza i Durban!
Ibyumba bya Hoteli “The Capital Zimbali” Amavubi ari kubamo ni byiza kandi ni bigari ku buryo abakinnyi babiri babibamo kandi bisanzuye! 
The Capital Zimbali ni hoteli iri ku rwego rw’inyenyeri eshanu!

Related posts