Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) cyasabye ababyeyi n’abayobozi kujya bamenya uburyo bukwiye bwo kwitwara igihe umwana yasambanyijwe, kibibutsa ko kumukarabya cyangwa kumuhindurira imyenda mbere yo kumujyana kwa muganga bishobora gusibanganya ibimenyetso by’ingenzi bifasha mu butabera.
Ibi RFI yabibasabye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2025, ubwo RFI yakomerezaga ubukangurambaga bwayo “Sobanukirwa RFI 2025” mu Karere ka Nyaruguru gaherereye mu Ntara y’ Amajyepfo.
Dr. Innocent Nkurunziza, Umuyobozi ushinzwe serivisi zo gupima imibiri y’abitabye Imana muri RFI, yasobanuye ko mu gihe habaye icyaha, nk’ubusambanyi, ubwicanyi, ubujura cyangwa ibindi, abantu bahagera bwa mbere bakwiye guhita bazitira aho hantu kugira ngo ibimenyetso bitangirika.Yagize ati:“Iyo umwana yasambanyijwe, ababyeyi bakihutira kumukarabya cyangwa kumuhindurira imyenda mbere yo kumujyana kwa muganga, baba basibye ibimenyetso byari gufasha kumenya ukuri. Ni yo mpamvu tugomba kwigisha abaturage uburyo bwo kubungabunga ibimenyetso kugeza ubwo abashinzwe iperereza bahagera.”
Bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Karere ka Nyaruguru bemeye ko hari ababyeyi bajyaga bakora ibi batabizi, bibwira ko bari gufasha umwana kugira isuku.
Munkunde Immaculée, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Coko mu Murenge wa Cyahinda, yavuze ko we ubwe yamenye amakuru mashya ku mikorere ya RFI, kuko yari azi ko ikora gusa ibijyanye no gupima ADN.
Yagize ati:“Hari ababyeyi bumvaga ko umwana atajyanwa kwa muganga atabanje kumukorera isuku, ariko twasanze ibyo twitaga kumukorera isuku ari gusibanganya ibimenyetso byafasha ubutabera. Ubu tugiye gusangiza abaturage aya makuru kugira ngo bamenye uko bakwitwara mu bihe nk’ibyo.”
Muhawenimana Emmanuel, umufashamyumvire mu Karere ka Nyaruguru, yavuze ko hari abana basambanywa, ababyeyi babo bakabajyana kwa muganga bamaze kubakarabya, bigatuma ubutabera butinda cyangwa bukadindira.
Yagize ati:“Ababyeyi benshi baracyafite imyumvire yo gushaka gusibanganya ikimenyetso batabizi. Tugiye kwegera abaturage tubasobanurire ko ibyo ari bibi kandi bishobora gutuma umwana atabona ubutabera.”
Gashema Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yashimye ubukangurambaga bwa RFI, avuga ko buzatuma abaturage barushaho gusobanukirwa uruhare rwabo mu kurinda ibimenyetso no gufasha ubutabera gukora neza.
Yagize ati:“Turashishikariza abaturage kwirinda ibyaha, ariko tunabibutsa ko n’uwakorewe icyaha afite uburyo bwo guhabwa ubutabera bukwiye. Kubungabunga ibimenyetso ni intambwe ya mbere mu kurengera ukuri.”
RFI itanga serivisi zitandukanye zirimo gupima uturemangingo ndangasano (ADN), gupima uburozi n’ingano ya alukolo mu maraso, gupima ibiyobyabwenge n’ibindi binyabutabire, ndetse no gupima inyandiko zigibwaho impaka n’ibikumwe.
Iki Kigo kandi gisuzuma ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, inkomere n’imibiri y’abitabye Imana, gusuzuma ibyahumanijwe na mikorobe, ndetse no gupima ibimenyetso by’imbunda n’amasasu ibi byose bifasha inzego z’ubutabera kumenya ukuri ku byaha bitandukanye.


