Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Gorilla FC iri mu mahindura yasinyishije umutoza wanyuze mu Amavubi

Ikipe ya Gorilla Football Club itari ifite umutoza mukuru yamaze gusinyisha Kirasa Alain wanyuze mu Ikipe y’Igihugu Amavubi nk’umutoza wungirije amasezerano y’umwaka umwe.

Ni amasezerano yasinye kuri uyu wa Kabiri taliki 11 Kamena 2024.

Alain Kirasa wamaze gusinya umwaka umwe muri Gorilla yari umutoza wa Gasogi United mu mwaka ushize w’imikino wa 2023/2024, aho kuri ubu yifuzwaga n’amakipe atandukanye hano mu Rwanda.

Uyu mutoza w’imyaka 49 akaba asimbuye Ivan Minnaert watandukanye n’iyi kipe uyu mwaka w’imikino urangiye, kuko yari yayisinyiye amezi atandatu yonyine.

Uyu kandi yanyuze mu ikipe ya Heroes FC ikina mu Cyiciro cya Kabiri, Icyo gihe yayoborwaga na Fidèle, bageze mu mikino ya ¼ cy’irangiza basezererwa n’ikipe ya Rwamagana FC, nyuma yo kuva mu kipe ya Heroes FC, yahise ahabwa icyizere cyo kujya kungiriza umutoza Cassa Mbungo Andre muri Kiyovu Sports yavuyemo yerekeza muri Rayon Sports.

Yanyuze kandi muri Police na Kiyovu Sports akaba yaranabaye umutoza wungirije mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Kirasa Alain yahawe Gorilla ngo ayitoze

Related posts