Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Gorilla FC irereka abakinnyi umuryango amanywa n’ijoro

Ikipe ya Gorilla FC yatangaje ko yatandukanye na Jean Pierre Rubuguza ndetse na Mubarak Nizeyimana mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira uwa Gatatu taliki 22 Gicurasi 2024.

Ni itangazo rije rikurikira iryo iyi kipe yari yashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ibinyujije ku mbuga zayo nkoranyambaga, ivuga ko yatandukanye n’abakinnyi babiri ari bo Nsengiyumva Mustafa na Adeaga Adeshola.

Bije kandi nyuma gato y’aho ikipe ya Gorilla FC itandukaniye n’abanyezamu bayo batatu. Amakuru ava muri iyi kipe yemeza ko izatandukana n’abakinnyi 13 hanyuma ikabasimbuza abandi bakomeye mu rwego rwo kubaka ikipe ikomeye itandukanye n’uy’umwaka ushize, aho yageze ku mukino wa nyuma ikirwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Kugeza ubu babaye abakinnyi barindwi bamaze gutandukana n’iyi kipe bityo hakaba hasigaye abandi batandatu nk’uko amakuru ahari abihamya.

Gorilla FC irashaka kongeramo abakinnyi bakomeye

Nyuma y’uko ikipe yitwaye nabi mu mwaka w’imikino wa 2023/2024, Ubuyobozi bwa Gorilla bwiyemeje kuzakora impinduka ziremereye mu bakinnyi n’abatoza, ikazana abafite urwego rwisumbuyeho.

Byatangiye muri Gashyantare ubwo iyi kipe yerekaga umuryango Gatera Moussa utari witwaye neza mu mwaka we wa kabiri muri iyi kipe, maze imusimbuza Ivan Jacky Minnaert.

Kuri ubu iyi kipe yimuriye inddorerwamo kugushaka abakinnyi aho amakuru avuga ko nyuma yo kwirukana abanyezamu batatu, ikipe ya Gorilla FC yatangiye urugendo rwo gusinyisha Nzeyurwanda Jimmy Djihad usoje amasezerano muri Kiyovu SC n’ubwo Kiyovu na yo ishaka ko bakomezanya.

Amakuru kandi yemeza ko atari aya makipe yombi amushaka gusa, kuko ikipe ya Rayon Sports FC na yo bivugwa ko umushinga wo kugura uyu munyezamu bawugeze kure ndetse ngo n’ibyo basabwa bamaze kubimenyeshwa binyuze ku bashinzwe gushakira isoko Nzeyurwanda Djihadi.

Gorilla FC kuri uyu wa Kabiri yatandukanye n’abakinnyi bane!

Related posts