Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Gorilla FC ikomeje kubera Rayon Sports nk’Amenyo ya ruguru yongeye kuyibuza amanota 3

Muri shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda, uyu munsi habaye umukino umwe wahuje ikipe ya Gorilla FC na Rayon Sports warangiye amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kunganya ubusa k’ubusa.

Uyu mukino wabaye kuva i Saa 15h00 ubera kuri sitade ya Kigali Pele, Gorilla FC niyo yari yakiriye uyu mukino utari woroshye. Umutoza wa Rayon Sports YAMEN ZELFANi yari yahisemo kwicaza Hategekimana Bonheur wari wagaragaje imyitwarire idahwitse mu mukino uheruka, aho yari agiye Kurwana n’umutoza we.

Abakinnyi yari yabanje mu kibuga barimo Adolphe Hakizimana, Serumogo Ally, Elie Ganijuru, Mitima Isaac, Abdul Rwatubyaye, Aluna Moussa Madjaliwa, Mvuyekure Emmanuel, Héritier Luvumbu, Joakim ojera, Charles Bbale na Youssef Rahrb.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari ubusa k’ubusa, igice cya Kabiri kigitangira umutoza wa Rayon Sports yahise akora impinduka, Ally Serumogo avamo hinjira Mucyo Didier jr, Youssef Rahrb avamo hinjira Kalisa Rashid. Ku munota wa 72 Emmanuel Mvukiyehe yavuyemo hinjira Bakure Félix Ndekwe naho ku munota wa 90 Charles Bbale yavuyemo hinjira Rudasingwa Prince.

Umutoza wa Rayon Sports yagerageje uburyo bwinshi butandukanye ashaka uko yabona igitego ari biba iby’ubusa. umukino urangira nta kipe n’imwe inyeganyeje inshundura.

Uyu ubaye umukino wa gatatu wikurikiranya ikipe ya Rayon sports idatsinda Gorilla FC, ni nyuma yaho umwaka ushize w’imikino Rayon sports yatsinzwe na Gorilla 3-1, mu kwitegura shampiyona banganya 1-1 none Uyu munsi banganyije ubusa kubundi.

Mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona Murera irakira Amagaju FC.

Related posts