Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Goma: Urubyiruko rwaciye mu rihumye inzego z’ umutekano bigabiza imihanda bakora imyigarambyo ikaze byavugwaga ko yaburijwemo..

Abayoboke b’ Ishyaka Union Pour la Démocratie et le Progrès Social UDPS rya Perezida Tshisekedi mu mujyi wa Goma baciye mu rihumye inzego z’ umutekano z’ uyu mujyi bigabiza imihanda mu myigaragambyo yamagana ingabo za LONI muri iki gihugu (MONUSCO) gusa iyi myiragambyo yaje gutambamirwa n’ inzego zishinzwe umutekano muri uriya mujyi.

Ku wa 20 Nyakanga 2022, nibwo iyi myigaragambyo yateguwe n’ urubyiruko rw’ Ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi , rwari rwandikiye umuyobozi w’ umujyi wa Goma , CSP Kabeya Makossa Francois bamusaba kubaha uburenganzira bwo gukoresha imihanda mu mujyi wa Goma bakigaragambya. CSP Kabeya yasubije aba bigaragambya ko bitemewe ndetse ashyiraho abashinzwe umutekano bagomba gukumira iyi myigaragambyo yamagana ingabo z’ umuryango wabibumbye ziri mu butumwa bw’ amahoro muri DR Congo.

Igisubizo cy’ uyu muyobozi ntabwo cyanyuze urubyiruko rwa UDPS kuko n’ ubundi bitababujije kuzindukira mu mihada bigaragambya. Iyi myigarambyo yaje gutambamirwa n’ inzego zishinzwe umutekano , aho abigaragambya bashyize amabuye mu mihanda yo mujyi wa Goma banatwika amapine bamagana MONUSCO.

MONUSCO muri DR Congo yatangiye kwamaganwa nyuma yaho Perezida wa Sena y’ iki gihugu Bahati Lukwebo na we atangaje ko azaruhuka izi ngabo zigomba kuba zivuye ku butaka bwa DR Congo

Related posts