Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Gloria Bugie wateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga ugiye gukorana indirimbo na Israel Mbonyi ni muntu ki?

 

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zo mu Rwanda no muri Uganda nta kindi kiri kugarukwaho cyane nk’umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi ariko utuye muri Uganda, Gloria Bugie, ushinjwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga dore ko atari ubwa mbere abivuzweho aretse ko kuri iyi nshuro byafashe indi ntera.

Gloria Busingye ukoresha amazina ya ‘Gloria Bugie’ mu buhanzi no ku mbuga nkoranyambaga, ni umukobwa w’Umunyarwandakazi wavukiye mu Rwanda, ahiga amashuri abanza gusa aza kuhava ajya kuba muri Uganda ubwo yari ageze mu mashuri yisumbuye aba ariho ajya kuyakomereza.

Uyu mukobwa wavutse ari imfura mu muryango w’iwabo, yakuze yatangiye kumenya ko afite impano yo kuririmba ubwo yari akiga mu mashuri abanza, aho yajyaga yitabira amarushanwa atandukanye yo kuririmba yajyaga abera ku ishuri ndetse akabifatanya no kuririmba muri korali.

Ubwo yageraga muri Uganda yakomeje kujya agaragaza impano idasanzwe afite yo kuririmba, kera kabaye uwitwa ‘Producer Eli Arkhis’ wakoreraga muri label yitwa ‘Route Entertainment’ aza kumubona aririmba yumva afite impano idasanzwe ahita yiyemeza kumufasha, ari nawe wagize uruhare runini kugira ngo agere ku rwego ariho ubu nk’uko Gloria nawe ajya abyivugira iyo amushimira ibyo yamukoreye.

Mu mwaka wa 2019, uyu mukobwa yaje gushyira hanze indrimbo ze ebyiri za mbere zose zakozwe na Producer Eli Askhis, harimo iyitwa ‘Fire’ na ‘Only You’. Kuva icyo gihe Gloria yakomerejeho n’izindi ndirimbo ndetse atangira no kujya akorana n’abandi ba Producer batandukanye.

Gloria ntiyigeze acika intege kuko yakomeje gukora indirimbo zitandukanye, ariko aza kwamamara ku rwego rwo hejuru mu mwaka wa 2024 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Nyash’ ari nayo abantu benshi bamuziho cyane, kuri ubu akaba ari kubarizwa muri label yitwa ‘Hit Boss Management’.

Gloria uretse kuba ari umuhanzikazi, ariko kandi abantu benshi bamumenye cyane ku rubuga rwa TikTok bitewe n’amashusho agenda anyuzaho, akavugisha benshi.

Kuva tariki ya 16 Nzeri 2024, uyu mukobwa niwe wabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda ndetse no muri Uganda bitewe n’amashusho y’ubwambure bwe yagiye hanze, aho abantu bakomeza kumushinja kuba ari we wayakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko atari ubwa mbere avuzweho ibi bintu dore ko n’imyambarire igaragara mu mafoto ashyira hanze cyangwa imyambaro aserukana ku rubyiniro usanga itavugwaho rumwe kuko rimwe na rimwe usanga iba igaragaza ubwambure bwe.

 

Bitewe n’ikibazo cy’aya mashusho akomeje gukwirakwiza, byatumye bamwe batangira gusaba ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha muri Uganda ‘CID’ rwatangira iperereza kuri uyu mukobwa, bitewe n’uko n’ubundi imyitwarire ye ikemangwa ndetse n’ubusanzwe akaba akunze kwambara imyambaro igaragaza imyanya ye y’ibanga.

 

Inshuro nyinshi usanga abantu bamushinja gushaka kwamamara yifashishije umubiri we aho gushaka kwamamara akoresheje impano ye yo kuririmba.

Icyakora we iyo yisobanura ku binjyanye n’imyambarire ye no gushaka kwamamara akoresheje umubiri we gusa, avuga ko abahora bamurwanya ari ishyari baba bamufitiye kuko afite ibyo badafite kandi babyifuza

Related posts