Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gisagara: Umugabo yakubitiwe mu rugo rw’ umuturanyi we ashinjwa gusambanya umugore w’ abandi asize uwe ku kiriri, inkuru irambuye..

Ni imirwano yabereye mu mudugudu wa Nyabiryo mu Kagari ka Mukiza mu Murenge wa Mukindo wo mu Karere ka Gisagara ahagana ku isaa Tatu z’ ijoro zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022, ni bwo umugabo w’ imyaka 38 yakubitiwe mu rugo rw’ umutaranyi we agera aho amukomeretsa , ashinjwa kumusambanyiriza umugore mu gihe yari asize uwe mu rugo amaze kubyara ari ku kiriri.

Amakuru yatangajwe na bamwe mu baturanyi bo muri ako gace , avuga ko uwo mugabo yavuye iwe ku mugoroba asize umugore we ku kiriri kuko yari amaze ukwezi kumwe abyaye , ajya mu rugo rw’ umuturanyi we, ngo umugore wo muri urwo rugo ngo yabyutse asiga umugabo we mu buriri ajya hanze guhura n’ uwo mugabo w’ umuturanyi batangira gusambana karahava.

Amakuru akomeza avuga ko uwo mugore yari yiriwe asangira inzoga n’ uwo mugabo bakekwaho gusambana mu Gasantere ko mu Murenge wa Mukindo. Umwe mu baturanyi yagize ati“ Umugabo yabonye umugore we atinze hanze asohoka ajya kumureba ahageze asanga ari gusambanira n’ undi mugabo inyuma y’ umusarani mu rutoki. Yahise afata umugabo bararwana amuhonda ibuye mu mutwe. Uwo mugabo wari wagiye gusambana mu rugo rw’ abandi yari asize umugore we ku kiriri kuko yari amaze nk’ ukwezi kumwe yibarutse”.

Tumusifu Jérome, Umunyamavanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Mukimdo , yavuze ko ayo amakuru bayamenye ko umugabo yaketseho mugenzi we baturanye kumusambanyiriza umugore , amukubita ibuye aramukomeretsa.

Kuri ubu uwasambanyirijwe umugore akarwana yahise ashyikirizwa Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha , RIB, iherereye kuri Sitasiyo ya Mukindo kuko akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa , n’ aho uwakomerekejwe yahise ajyanwa kwa mugaga ku kigo Nderabuzima cya Kibayi.

Ifoto yakoreshejwe haruguru igaragaza tumwe mu duce two mu Karere ka Gisagara yakuwe ku rubuga rwa murandasi.

Related posts