Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gisagara: Umugabo n’ umugore we n’ abana bato cyane bamaze imyaka itabarika barara munsi y’igiti, bavuze ibyihishe inyuma y’ ibi byago bahuye nabyo

 

Mu kagari ka Mukande, mu murenge wa Ndora, wo mu karere ka Gisagara umuturage witwa Nyabyenda Jean amaze icyumweru kirenga arara mu nsi y’igiti we numugore we n’abana bakiri bato nyuma yo gukurwa mubye.

Intandoro yo kugira ngo uyu mugabo akurwe mu bye ngo baturutse Kumakimbirane amaze igihe kini afitanye numutura ge witwa Hitayezu ngo wamuhaye moto ayipatana Yuko azayishyura amafaranga agera kuri Milioni ebyiri 2000,000Frw, uyu muturage ariko yaje gukora impanuka amaze kumwishyura agera ku bihumbi 600,000frw gusa. Nibwo ngo Hitayezu yaje kumwambura iyi moto aza kuyiha undi muntu uyitwara nyamara ngo akomeza amwishyuza amafaranga amurimo.

Inkuru yose mu mashusho

Nyabyenda avuga ko ibyo yakorewe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali kabo Ari ihohoterwa rikomeye Ati: “nagiye kumva numva banyoherereje impapuro zo mubunzi b’akagari ngo tuge kuburana yandeze, ndagenda turaburana abunzi b’akagari bamubwira Yuko igihe amasezerano yange akirimo atagomba kunyambura moto barampamagaye naho ndagenda ndabwira nti gewe uyu muntu nta deni mufitiye kuko icyo nakamwishyuriye yaragitwaye nangarurire moto mfitanye amasezerano nawe atararangira ,narangira basi ntamwishyuye azandege. ikibyihishe inyuma nuko ntabutabera abantu tukigira kuko turi kurenganwa kuko nimba umuntu afite mukuru we akora mu rukiko ndibaza Atari gukomeza gukora urwo rubanza niwe waruciye niyo myanzuro Ari ho”.

Abaturage batuye muri aka gace banenze inzego z’ibanze zaje gukura uyu muturage mu nzu kugeza amaze icyumweru cyose hanze we n’abana bakiri bato bakavuga ko ngo bari kurindira imyanzuro y’urukiko kuko ngo nubundi bari kuzaburana ku itariki ya 15 bakibaza impamvu bihutiye kuza guteza iyi cyamunara Kandi urubanza ruturaba nabyo bikabayobera.

Hari nundi muturage Waguze na Nyabyenda ndetse aza kubaka inzu mu isambu nawe avuga ko Ari kurenganwa naba bayobozi Dore ko nawe bamusohoye ngo iduka rye ryose bakarishyira hanze Ati: “iyi nzu gewe nayiguze nuyu mugabo naguze ikibanza ndubaka abaturage Bose barabizi nta kibazo mfitanye na Leta ntanikibazo mfitanye numutuge numwe amafaranga batanze nayahaye umuntu Waguze hano ano mazu yacu ariko Gitifu niwe watwandikiye w’akagali atwandikira Yuko nkoresheje inzu Kandi Ari iyange nabahaye 100,000Frw ku mezi abiri.”

Ubwo itangazamakuru ryageraga muri aka gace umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndora ngo bamubwiye ko haje itangazamakuru nawe yahise yihutira kuhagera maze abwira itangazamakuru ko iki kibazo kimaze igihe kirerekire ndetse anavuga ko ntakindi yarenzaho kuko kuko imyanzuro uyu muturage yafatiwe ngo akwiye kuyakira kuko yayifatiwe n’inkiko.

Abajijwe ibyaya mafaranga umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali yafashe avuga ko atigeze ayafata ahubwo ngo Nyiri ugutsinda urubanza niwe wayasabye agera ku bihumbi Ijana, ndetse ngo nkuko ubuyobozi busanzwe bwubakira abatishoboye ngo nuyu muturage bazamushakira Aho aba abaye by’agateganyo kuzageza igihe cyo kumwubakira.

Related posts